00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Ngoma hagiye kubakwa gare ya miliyari 1,7 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 June 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bugiye gutangira kubaka gare nshya igezweho izuzura ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 700 Frw.

Ni gare izubakwa ku bufatanye bw’Akarere na Jali Holdings isanzwe imenyerewe mu kubaka no gucunga gare zitandukanye hirya no hino mu gihugu. Izubakwa ahahoze gare ishaje munsi ya Stade ya Ngoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iyi gare iri mu mishinga igamije gusirimura aka gace.

Yagize ati “Mu kongera kuvugurura umujyi wacu umaze kugeramo ibikorwaremezo bitandukanye tugiye gutangira kubaka gare n’umufatayabikorwa Jali Holdings.’’

Biteganyijwe ko izubakwa mu byiciro bibiri aho mu cya mbere hazubakwa Parking imodoka zizajya zifashisha mu gihe mu cya kabiri hazubakwa inzu igeretse kabiri izakoreramo abakata amatike, ikindi gice gikorerwemo ubucuruzi.

Iyi gare izaba ifite ibice bitatu birimo Parking izifashishwa n’imodoka ziyinjiramo, inzu y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri izaba irimo ibiro by’abayikoreramo n’imiryango ireba muri kaburimbo izajyamo ubucuruzi butandukanye.

Mampambano yavuze ko igice cya gatatu kizaba kigizwe n’inzu zitandukanye zizatuma iyi gare irushaho kuba nziza.

Ati “Ikindi abaturage bacu bazategera ahantu heza hasobanutse batanyagirwa n’imvura cyangwa izuba mu murongo mwiza wo gukorera ahantu heza hasobanutse.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira tariki ya 30 Kamena 2022, icyiciro cya mbere cyo kubaka parking kizatwara amezi ari hagati y’abiri n’atatu mu gihe icya kabiri cyo kubaka inzu igeretse kizatwara umwaka umwe.

I Ngoma hagiye kubakwa gare izuzura itwaye miliyari 1,7 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .