Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rwatanze akazi ku bakozi bagera kuri 39,6% ku Banyarwanda bakoraga bose.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko uretse kuba imwe muri banki za mbere mu gihugu zitanga inguzanyo ku nyungu nto ku bari mu buhinzi, hari na gahunda zihariye zagiye zitangizwa kugira ngo uru rwego rutere imbere.
Ni ingingo yagarutseho mu mpera z’icyumweru gishize aho ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc bwahuriye mu mwiherero, hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere ya banki no kureba uko yarushaho guhuzwa n’ibyifuzo by’abakiliya.
Ubusanzwe abakozi ba I&M Bank Rwanda bahura rimwe mu mwaka mu mwiherero umara iminsi irenga itatu. Inshuro iheruka bahuye muri Nzeri 2023.
Benjamin Mutimura, yabwiye IGIHE ko “Ku bijyanye n’ubuhinzi ntabwo twasigaye inyuma, twashatse n’abantu badufasha kwishingira abahinzi bataba bafite ingwate kugira ngo tubashe kubateza imbere.”
“Ubu turi muri gahunda yo gushyiraho ishami rireba uru rwego by’umwihariko kugira ngo twongere ubukangurambaga n’ubujyanama. Hari ukuntu abakiliya baza bakabura amafaranga atari uko banki itayafite ahubwo ari uko imishinga itanoze, ubu turi kwegera abakiliya bacu ngo tubafashe kunoza imishinga yabo.”
Yakomeje avuga ko “Icyo turi gukora hagati aha ni ukongerera ubushobozi abakozi kugira ngo na bo babashe kumva ubuhinzi kuko butandukanye n’ubucuruzi kuko burihariye. Dufite gahunda yo gutanga amafaranga cyane mu bijyanye n’ubuhinzi.”
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko uru rwego ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.
Banki ikomeje kwaguka
Benjamin Mutimura, yavuze ko kuva mu mwaka ushize iyi banki yagutse mu buryo bugaragara nk’aho babashije kongera bakiliya ku rugero rwa 20%, hongerwa serivisi zigenerwa ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo n’ibindi.
Yavuze ko kuva mu mwaka ushize amafaranga abitswa yiyongereyeho hafi 100%, n’inguzanyo zitangwa na yo zariyongereye.
Yagize ati “Ariko igishimishije muri byose ni uburyo abakiliya batwereka ko bishimiye serivisi tubaha.”
Benjamin Mutimura, yavuze ko bitarenze uku kwezi hari serivisi nshya iyi banki abereye umuyobozi izashyira hanze, “Tuzakora ubukangurambaga bukomeye buzamara amezi ane.”
“Turakangurira abakiliya bacu gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bakomeze kubona serivisi byihuse mu buryo butabahenze.”
Imwe mu nkingi z’iterambere rirambye za I&M Bank (Rwanda) Plc, harimo guhindura imibereho y’abaturage bangana na miliyoni 2 mu myaka itatu iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!