Ni ibirori ngarukamwaka byabereye i Kigali kuri uyu wa 15 Kanama 2024, byitabirwa n’abagize Umuryango w’Abahinde batuye mu Rwanda, Indian Association of Rwanda (INAR) n’inshuti zabo, abafatanyabikorwa b’uwo muryango ndetse n’ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije akanaba uwashinze Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda, Srinath Vardineni, yavuze ko kwizihiza uwo munsi w’Ubwigenge ari ishema bahuriyeho n’Abanyafurika nabo bigobotoye ubukoloni.
Yavuze kandi ko bishimira ibyo u Buhinde bumaze kugeraho ndetse byagiye byagukira ahatandukanye mu mahanga harimo no mu Rwanda by’umwihariko, aho na bo bagira uruhare mu iterambere ryarwo.
Ati “Turi Abahinde barenga 2000 bari mu Rwanda bakora mu nzego zitandukanye harimo ubuvuzi, ikoranabuhanga inganda n’izindi. Dutewe ishema no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Twabonye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo Nyakubahwa Paul Kagame yaruteje imbere mu buryo bufatika”.
Akomoza kuri I&M Bank, Vardineni yagize ati “Iyi banki itera inkunga imishinga itandukanye harimo nk’Ikibuga cya Cricket i Gahanga n’indi kandi Abahinde benshi bafitemo konti kubera serivise itanga. Nk’Abahinde baba mu Rwanda, dutewe ishema no kuba I&M Bank yaraduteye inkunga muri ibi birori kandi tuyifuriza ibyiza”.
Jawahar Manickam na we ukomoka mu Buhinde akaba n’umukozi wa I&M Bank Rwanda, yavuze ko yishimira gukorana n’iyi banki yita ku bakiliya ndetse ko yishimira uburyo yorohereza Abahinde baba mu Rwanda guhererekanya amafaranga na banki zo mu Buhinde ndetse n’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Shyaka Olivier ushinzwe ubucuruzi mu mashami ya I&M Bank Rwanda, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’iyi banki, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’Abahinde baba mu Rwanda no kubatera inkunga mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bw’igihugu cyabo kuko bafitanye imikoranire myiza.
Yagize ati “Dufite Abahinde tumaze igihe kinini dukorana nk’abakozi ba I&M Bank ndetse n’abakiliya benshi b’Abahinde. Iyo abakiliya dusanzwe dukorana bakoze igikorwa tuza kwifatanya na bo”.
Shyaka yavuze ko kandi hari serivise iyi banki itanga zifasha cyane abantu badafite ingwate kandi ko n’abanyamahanga bazungukiramo cyane Abahinde.
Ati “Iyo urebye nk’Abahinde benshi usanga badafite ingwate kandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi byiza. Twebwe twateye intambwe yo kubaha amafaranga igihe tubona bafite umushinga mwiza tubona yabasha kwishyura hari ikibazo gusa cy’ingwate, abo tubaha inguzanyo. Hari n’abandi baba bakorera abandi na bo duha inguzanyo kugeza kuri miliyoni 50Frw nta ngwate mu gihe bakora ahantu tubona bahabwa umushara wabashoboza kutwishyura”.
I&M Bank Rwanda ni imwe muri banki zihagaze neza mu gihugu ndetse zifite na serivise zishimirwa.
Muri serivise ifite zigezweho harimo nka ‘Ryoshya Iwawe’ ihesha umukiliya ibikoresho byo mu rugo kugeza kuri miliyoni eshanu akabyishyura mu mezi atandatu nta nyungu, iyitwa ‘Agiserera’ ihesha umukiliya wayo kubona inguzanyo yo kugura imodoka nta ngwate n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!