Ni ubukangurambaga bwiswe Gerayo na I&M, aho iyi banki yifuza ko abakiliya bakomeza kumenya ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no gutiza umurindi gahunda ya leta yiswe "Twagiye Kashiresi".
Buzakomeza kugeza mu mpera z’iminsi mikuru mu mujyo wo korohereza abantu bazaba bakeneye serivisi z’imari, cyane ko muri iyi minsi benshi baba bakenera amafaranga ku bwinshi mu kugura ibizabafasha kuyizihiza.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko abantu bagomba guhabwa serivisi zo kwishyurana mu buryo bworoshye kandi bugezweho.
Ati "Gerayo na I&M ni uburyo bwiza bwo kwibutsa abakoresha amakarita ko kwimakaza ubu buryo bifite inyungu nyinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi."
Mu bihembo bizajya bitangwa harimo nko gutembera mu Mujyi wa Dubai umuntu akazishyurirwa amafaranga y’urugendo, kwishurirwa Weekend yose muri Kivu Serena Hotel, guhabwa ibikoresho byo mu rugo birimo televiziyo, gukoresherezwa imodoka mu gihe cy’amezi 12 n’itike yo kujya guhahira mu masoko akomeye n’ibindi.
Aya makarita yemewe gukoreshwa ahantu hatandukanye, haba mu masoko asanzwe, ahacururizwa ibyo kurya ndetse inashobora gukoreshwa mu kugura ibintu hifashishijwe ikoranabuhanga.
I&M Bank Rwanda Plc ikomeje gahunda yayo yo gutanga serivisi zivuguruye kandi zorohereza abakiliya bayo kuzibona ku buryo bwihuse kandi bugezweho aho baba bari hose.
Iherutse gushyiraho uburyo buzwi nka ‘I&M BRISK’, bufasha abakiliya bayo kubikuza, kubitsa no koherereza amafaranga hagati y’amashami ya I&M Bank Rwanda, Kenya na Tanzania bakoresheje konti imwe.
Ni uburyo bufasha abakiliya bayo gukora ubucuruzi ndengamipaka n’abakora ingendo zihoraho zigamije ubucuruzi mu Karere.
Itanga serivisi ku bigo bitandukanye byaba iby’ubucuruzi, abantu ku giti cyabo ibigo imiryango itandukanye yaba ibyo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!