00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Londres hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, igice kimwe giharirwe amateka y’iyakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruzaba rurimo n’igice cy’amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwo rwibutso ruzubakwa mu Mujyi wa Londres rwagati. Uburenganzira bwo kurwubaka bwamaze gutangwa n’ubuyobozi bw’uwo mujyi aho ruzuzura rutwaye miliyoni 100 z’ama-pound.

Miliyoni 75 z’ama-pound zizatangwa na Guverinoma y’u Bwongereza mu gihe miliyoni 25 zisigaye zo zizatangwa mu bikorwa by’ubugiraneza.

Kubaka bizatangira mu mpera z’uyu mwaka. Ruzaba rugenewe kuzirikana Abayahudi miliyoni esheshatu bishwe muri Jenoside yabakorewe cyo kimwe n’abandi bazize ibikorwa by’ubunyamaswa by’aba-Nazi barimo Abaroma, ababana bahuje ibitsina n’abafite ubumuga.

Igice cyarwo cyigisha amateka kizaba kirimo imfashanyigisho zifasha abantu kumenya no gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Hazaba harimo kandi imfashanyigisho zisobanura ubwicanyi bwakorewe muri Cambodia, Bosnia na Darfur.

Byitezwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2025.

Igishushanyo mbonera cy'uru rwibutso ni uku giteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .