I Kigali herekanwe umukino uvuga kuri Jenoside washibutse mu bitekerezo by’Umufaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi herekanwe umukino wiswe ‘Ejo n’ejo bundi’ wibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko ikinyejana cya 20 cyashegeshwe n’amarorerwa yo kwibasira ubwoko bw’abantu batandukanye mu mpande z’Isi.

Uyu mukino werekanwe ku Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019, mu buryo bwo gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’andi y’izindi zitandukanye zabaye ahandi ku Isi.

Wakozwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside [CNLG], Compagnie Uz et Coutumes ari nayo yavuyemo Dalila Boitaud Mazaudier wawanditse, Ishyo Arts Center, Itorero Mashirika n’abandi.

Nyuma yo kuwerekana mu Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bawukoze mu buryo bwo kumenyekanisha amateka biciye mu zindi nzira zitari ibiganiro cyangwa se filime zisanzwe.

Ati “Mu buryo bwo kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi twifashisha uburyo butandukanye, bumwe muri bwo ni ubu bujyanye no gukoresha ikinamico zikinirwa mu muhanda. Bikaba biba bigaragaza ibijyanye n’uko Jenoside yakozwe mu buryo bwose yakorewe ku mugaragaro, itegurwa ku mugaragaro ariko ni no kugira ngo dufashe urubyiruko mu gushobora gusobanukirwa bidakozwe mu buryo bw’ikiganiro.”

“Umukino nk’uyu ufasha abakiri bato gukurikira kuko hazamo n’ibintu bimeze nko kubasetsa ariko havugwa imiterere ya Jenoside yose ikindi ni uko ukinwa n’abanyamahanga ari nabo wanateguriwe cyane. Ubu ni ubwa kabiri baje mu Rwanda baherukaga mu 2015. Ubufatanye n’iyi miryango yo mu mahanga tuzabukomeza bizadufasha no kumenyekanisha ukuri ariko no guhangana n’abapfobya Jenoside.”

Uyu mukino ugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze ariko n’icyizere cyo kwiyubaka ari nayo mpamvu witwa ‘Ejo n’ejo bundi’. Werekana ko Abanyarwanda biyubatse n’abanyamahanga bagomba gukomeza gusigasira ayo mateka.

Utangira abawukina berekana urubanza rwabereye mu Bufaransa rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komini Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri hagati ya 1977 - 1994.

Dalila Boitaud Mazaudier wawanditse yagiye muri uru rubanza abonye ibihabera asanga hari uburyo mu manza no gupfobya bihabera bikozwe n’abatangabuhamya bashinjura cyangwa se ababuranira abashinjwa. Ibi byamuteye imbaraga zo kwandika yerekana ko n’ubwo Jenoside yakozwe hakiri abagishyigikiye uwo mugambi n’abarengera abayikoze.

Hagaragaramo n’igice cy’abarokotse bagizweho ingaruka z’ubwihebe na Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kubura abana, abo bashakanye cyangwa se abandi ba hafi mu miryango.

Uko mu gufata amashusho ya filime hashobora kubamo ivangura, mu mashuri n’ahandi.

Ugaragaza kandi ukuntu ikinyejana cya 20 cyabaye isibaniro ry’ubwicanyi bukomeye bwavuyemo Jenoside zakorewe ubwoko butandukanye mu bihugu byo ku Isi; harimo Jenoside y’Abanya-Armenia yabaye mu 1915, iyakorewe Abayahudi mu 1933, iyakorewe Abanya-Cambodia mu 1975, iyakorewe Abatutsi mu 1994 n’iyo mu 1991 yakorewe Abanya-Bosnie.

Uyu mukino ‘Ejo n’ejo bundi’ umaze kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye yiganjemo ayabereye mu Bufaransa nka Festival International de Théâtre de rue à Aurillac, Festival Coup de Chauffe à Cognac, Festival Les Traversées du Marais, Festival de Rue de Ramonville n’ahandi.

Ugaragaramo Abanyarwanda nka Umuhire Eliane usanzwe amenyerewe mu gukina filime n’amakinamico, Kimenyi Hervé umenyerewe cyane mu gutera urwenya, Claudia Shimwa Noella na Mujyambere Abdul.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza