Mu gitaramo cyabereye i Nyamirambo, nyuma y’uko haririmbye abahanzi barimo Senderi Hit, Bwiza, Mico The Best na Platini nibwo hatangiye kuraswa ibishashi kuri Mont Kigali no kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’imyaka ine y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, ku wa 4 Nyakanga 1994 nibwo Umujyi wa Kigali wabohowe, ingabo zari iza APR zikomereza ku bindi bice zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 4 Nyakanga hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwihuta mu iterambere. Ibyo birimo imihanda, amavuriro, imidugudu y’icyitegererezo n’ibindi.
Perezida Kagame mu kigniro yagiranye na RBA, yavuze ko nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye rugenda rugera ku iterambere mu nzego zitandukanye zirimo n’izirebana n’imibereho y’abaturage, yemeza ko ababinenga cyangwa abavuga ko ntacyo rugeraho ari abadashaka kubona ibyiza.
Yagize ati “Nsubije amaso inyuma nsanga ibyo Abanyarwanda bakoze mu ngeri zose yaba ari abari ku rugamba barwanye, ndetse abenshi bakaba batakiriho ndetse n’abandi bitanze mu bundi buryo nta gushidikanya ko umuntu yavuga ko usibye ayo mateka mabi yatumye abantu barwana bagatakaza ubuzima bwabo, ntawe ushidikanya ko ibyakozwe uno munsi bigaragara. [...] Ntabwo navuga ngo hari ibikwiye kuba byarakozwe ukundi cyangwa ibyo tutagezeho, ntabwo ibintu byose bikorwa 100%.”






























Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!