00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye kuvugutirwa umuti w’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 September 2022 saa 07:06
Yasuwe :

Imijyi myinshi yo muri Afurika ikomeje kugira ikibazo cy’amazi meza, aho usanga ari make ku buryo abayituye bayasaranganya.

Ikigo gitegura inama kikanayobora ibirori bitandukanye cyo mu Bwongereza, ACE Event Management, cyateguye inama yiga ku kibazo cy’amazi meza muri Afurika n’imyubakire mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka isaga ibiri itaba.

Mu gihe bimwe mu bihugu muri Afurika bikigorwa no kubona amazi ahagije bigendanye n’ubuke bw’ibikorwa remezo no kuyasaranganya bitanoze, abahanga bagiye guhura mu nama igamije kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo isaraganywa ry’amazi rigende neza by’umwihariko mu bice by’imijyi.

Impamvu mu bice by’imijyi amazi akunze kuba iyanga, ni uko usanga ari ho hantu hatuwe cyane ku buryo ingano y’amazi akenerwa buri munsi iba iri hejuru bigahura n’ubuke bw’ibikorwaremezo bikaba ikibazo gikomeye.

Inama izwi nka Water Africa and East Africa Building &Construction, iteganyijwe kubera i Kigali guhera ku wa 13-15 Nzeri 2022 nyuma y’igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumaga abantu badahura.

Biteganyijwe izigirwamo ibintu bitandukanye bigendanye ahanini n’uburyo buhamye bwo kubona amazi meza, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ingamba zafatwa, guhanga udushya ndetse no guhanga udushya mu myubakire mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zikigaragara mu miturire.

Binyuze mu kiganiro kizatangwa ku birebana n’isaranganya ry’amazi mu mijyi cyateguwe na Pro Bob Andoh ku bufatanye n’ihuriro ry’Urugaga rw’Aba-Enjeniyeri mu Rwanda, hazagaragazwa ibikwiye gukorwa mu kurwanya imyuzure, kwanduza amazi, kwangiza ibidukikije n’ibindi.

Ni amahirwe akomeye ku ruhande rw’abari mu nzego zitandukanye z’ubwubatsi, abakora ibishushanyo mbonera, imiryango itari iya Leta, Inzego za leta n’abashoramari batandukanye yo kunguka ubumenyi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gukwirakwiza amazi ariko ku buryo butangiza ibidukikije.

Muri iki gihe cy’iminsi ibiri kandi hateganyijwemo n’imurikabikorwa ku bantu b’ingeri zitandukanye kandi kuyitabira ni ubuntu.

Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu mijyi itandukanye usanga ari ibirebana n’ibura ry’amazi rya hato naho ndetse n’imiturire y’akajagari.

Bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo gikunze kugariza imijyi itandukanye mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika bitegerejwe kuzaganirwaho no gutangwaho umurongo muri iyi nama iteganyijwe kubera mu Rwanda.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko ikoreshwa ry’imiyoboro y’amazi igezweho bitanga ubuzima bwiza ku miryango iyifatiraho amazi, nubwo iyo bigeze ku isaranganywa mu mijyi biba ibindi.

Iyo bigenze bityo abadafite amikoro nibo basa n’ababigwamo aka ya mvugo igira iti "iyo abaye make aharirwa imfizi". Abishoboye bakora ibishoboka byose kugira ngo na duke twabonekaga tubaharirwe wa mukene agahorana umwuma aterwa no kuvoma ibiroha.

Ubusanzwe amazi meza ni ingenzi mu buzima bwa muntu ariko gukoresha amazi yanduye bishobora gutera uburwayi butandukanye burimo impiswi, macinya, dore ko OMS itangaza ko nibura abasaga ibihumbi 829 bicwa no gukoresha amazi yanduye mu gihe abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa ari 297.000.

Iyi nama yiga ku kibazo cy'amazi meza muri Afurika izabera i Kigali
Amazi meza muri Afurika ni kimwe mu bibazo bihangayikishije cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .