00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye kubera inama izagaruka ku kurinda amakuru ku ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2024 saa 08:52
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira Inama y’ihuriro nyafurika yiga ku mutekano w’ikoranabuhanga [Africa Cyber Defense Forum] igiye kuba ku nshuro ya gatanu. U Rwanda kandi ruzanakira n’indi nama, izaba igiye kuba ku nshuro ya gatatu, ihuza ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikarebera hamwe uko umutekano w’amakuru ku ikoranabuhanga warushaho gukazwa.

Izi nama zizaba hagati ya tariki 16-18 Ukwakira 2024 zikazakirwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho [NCSA].

Izi nama zombi zigiye kuba mu Ukwakira, ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga k’umutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite ku ikoranabuhanga.

Inama ya Africa Cyber Defense Forum izitabirwa n’inzobere mu bijyanye n’umutekano w’urwego rw’ikoranabuhanga barenga 400 bo mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi.

Inama ya East African Community Data Protection Exchange izitabirwa n’inzobere zirenga 70, zirimo abahagarariye Minisiteri zishinzwe ikoranabuhanga mu karere, inzego zishinzwe ubugenzuzi n’izishinzwe kurinda amakuru bwite.

Bazaba barebera hamwe uko hahuzwa imbaraga mu gushiraho politiki yo guhererekanya amakuru no kurinda amakuru ku ikoranabuhanga mu karere, nka kimwe mu byagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage y’ibi bihugu.

Ingingo ziteganywa kuganirwaho muri izi nama zirimo ubufatanye bw’ibihugu mu gucunga umutekano wo ku ikoranabuhanga no kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi zikigaragara mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya ‘AI’ n’irindi koranabuhanga rishya.

Hari kandi ingingo igaruka ku kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi bya Afurika, kurebera hamwe ihererekanywa ry’amakuru mu buryo bwambukiranya imipaka, no guhuriza ku mategeko ashobora kwifashishwa mu kurinda amakuru.

I Kigali hagiye kubera Inama izagaruka ku kurinda amakuru ku ikoranabuhanga muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .