I Kigali hagiye gushyirwaho ikigo cyita ku bafite indwara zo mu mutwe

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko hari gahunda yo gushyiraho ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kizatanga ibisubizo ku bibazo by’indwara zo mu mutwe binyuze mu kuzivura hakiri kare.

Minisitiri Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020, ubwo hatangizwaga ku nshuro ya gatatu irushanwa rya iAccelerator rifasha urubyiruko guhanga ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Iyi gahunda ya iAccelerator yatangijwe na Imbuto Foundation hagamijwe gushishikariza urubyiruko guhanga udushya dutanga ibisubizo ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere.

Ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa, iAccelerator izibanda ku gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubuzima bw’’imyororokere n’indwara zo mu mutwe.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe hakiri kare hagiye gushyirwaho ikigo cyihariye kizajya kita kuri izo indwara mu gihe umuntu akigaragaza ibimenyetso kugira ngo avurwe uburwayi butaragera kure.

Yagize ati “Nka Minisiteri y’Ubuzima tugiye gushyiraho Ikigo cyitwa ‘mental health care centre’ mu Mujyi wa Kigali ku buryo tugira n’ahantu umuntu ajya kubariza ibyo bibazo. Niba ufite ibibazo byo kumva uhungabanye, kubura ibitotsi, kutigirira icyizere, n’ibindi bimenyetso nturasara, ntukwiriye kujya i Ndera. Ukwiriye kujya ahandi hantu, ukabwira umuntu akababaro ufite ugafashwa.’’

Nubwo uburyo bwo kuvura indwara zo mu mutwe mu Rwanda bugenda butera imbere, ibibazo by’izo ndwara biracyagaragara ku bwinshi kuko Abanyarwanda hafi 1.200.000 (ni ukuvuga umuntu umwe muri batandatu) aba afite agahinda gakabije ndetse umwe mu bantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aba arwaye indwara zo mu mutwe ndetse umwe muri bane aba afite ibibazo byo mu mutwe bituruka ku ihungabana yigeze kugira.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko u Rwanda rufite abantu benshi barwaye indwara zo mu mutwe ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere ruherereyemo.

Ibi ngo ahanini bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dore ko 99% y’abayirokotse bakorewe ihohoterwa mu gihe 31% by’abagore bayirokotse basambanyijwe ku gahato cyangwa se bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi mu mashuri hagiye gukorwa ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe kuko ngo byagaragaye ko hari urubyiruko usanga rwiheza rugasa n’urufite ipfunwe.

Ati “Ibyo bibazo turabizi ko bihari ariko hari abantu bahari barimo abajyanama b’ubuzima bafasha urubyiruko kutihererana ibyo bibazo mu gihe baberegeye kuko babaha ubujyanama bakava muri icyo kibazo amahoro.’’

Mu gushaka umuti urambye ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo mu mutwe, harateganywa kongera imbaraga mu guha ubumenyi abarimu nk’abahura cyane n’ibyiciro bitandukanye.

Yakomeje ati “Akenshi urubyiruko ruba ruri kumwe n’abarimu cyane cyane iyo batangiye gukura. Dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi hari ibyo tugomba gufasha abarimu mu kubongerera ubumenyi, bakatubera ku isonga, bakabona ibimenyetso bibanziriza indwara nk’izo, bakabarangira aho bajya kwivuriza.’’

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hanakenewe ko uruhare rw’umubyeyi mu guha urubyiruko icyizere cyo kuzirikana ko rufite ahazaza harwo mu biganza.

Umuganga wita ku Buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Emmanuel Musoni, yavuze ko ahanini ibibazo byo mu mutwe mu rubyiruko bituruka ku ihohoterwa bakorerwa bikanabaviramo gutwara inda zitateganyijwe.

Ati “Zimwe mu ndwara zo mu mutwe zikomoka ku bibazo urubyiruko ruhura na byo nk’inda zitateganyijwe mu bangavu.”

Avuga ko gukemura bene ibyo bibazo urubyiruko ruhura na byo byagabanya abagira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Kuba kandi hari ikibazo cy’abaganga bake bazobereye ibijyanye n’indwara zo mu mutwe bituma ikibazo kirushaho gukomera.

Musoni avuga ko mu Rwanda hari abantu 2,000 bize kuvura indwara zo mu mutwe, n’abandi 1000 bahuguriwe kuvura izo ndwara.

Kuri ubu mu bigo nderabuzima hashyizweho umukozi muto usobanukiwe iby’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe ku buryo yakira urubyiruko rukamwisanzuraho, nta pfunwe.

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho ikigo cyita ku bafite indwara zo mu mutwe/ Ifoto ya Sam Ngendahimana yafashwe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Murambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .