00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye gushyirwa ‘Contrôle technique’ ya kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 October 2024 saa 09:12
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mujyi wa Kigali hagiye gushyirwa ikigo cya kabiri gitangirwamo serivisi yo gupima ubuziranenge bw’imodoka.

Iki kigo gishya kizaza gikurikira igisanzwe i Remera mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye The New Times ko iki kigo gishya kizaba giherereye mu Murenge wa Ndera.

Ati “Ikigo cy’i Remera kizagumaho kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali babonere serivisi kuri ibyo bigo bibiri.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe ikigo gishya kizatangira gukorera.

Ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Controle technique) mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa leta yifuza gushyiramo imbaraga bitewe n’uko kuri ubu mu gihugu hamaze kugera ibinyabiziga byinshi kandi byose bigomba gusuzumwa kugira ngo ababigendamo babe bizeye umutekano wabo mu bijyanye n’ubwirinzi bw’impanuka.

U Rwanda rusanganywe ibigo nk’ibi bine birimo icy’i Remera, i Rwamagana, i Huye n’i Musanze.

I Kigali hagiye gushyirwa ‘Contrôle technique’ ya kabiri yunganira isanzwe i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .