I Huye mu masaha y’umugoroba muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 aho abaturage bashishikarizwa kubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo. Mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu mujyi ni hamwe muho biri kubahirizwa ku rwego rwo hejuru.

Ingamba zafashwe zirimo gufunga inzu zubucuruzi zose usibye ahacuruzizwa ibiribwa, kuguma mu rugo, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, kugira isuku, kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza n’ibindi.

Amashuri n’insengero byarafunzwe ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zrahagarikwa kuko nabyo biri mu bihuza abantu benshi bakaba bashobora kwanduzanya.

Ubusanzwe Huye ni Umujyi wihariye kuko ugaragaramo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’abiga mu yandi mashuri makuru ahagaragara. By’umwihariko mu masaha y’umugoroba mu mpera z’icyumweru [Weekend] haba hari urujya n’uruza rw’abantu bagiye mu tubari no mu bitarmo ndetse n’abarimo gutembera.

Muri iki gihe ibintu byahinduye isura kuko abantu bose basabwa kuguma iwabo mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye mu Mujyi wa Huye mu masaha y’umugoroba areba uko abaturage bari gushyira mu bikorwa izo ngamba.

Mu mihanda yose yinjira mu Mujyi wa Huye hagaragara inzego z’umutekano zibaza umuntu wese uhanyuze aho ajya ndetse n’icyo agiye gukora.

Bitewe n’impamvu ifatika nko kujya kwivuza, guhaha cyangwa mu kazi inzego zibishinzwe zemeye ko gakomeza baramureka agatambuka ariko uwo bumva agiye mu bindi bitari ngombwa bamusaba gusubira mu rugo.

Mu mujyi wa Huye rwagati inzu zifunguye ni izicururizwamo ibiribwa na farumasi zibamo imiti naho izindi zose zirafunze.

Abaturage baboneka mu muhanda ni bake cyane kandi bigaragara ko bafite gahunda y’icyo bagiye gukora kuko ntawe uba ahagaze cyangwa yitemberera nk’uko mbere byahoze.

Ibinyabiziga nabyo ni bikeya mu muhanda ndetse usanga nko ku igare cyangwa moto hicayeho umuntu umwe; imodoka irimo abantu bakeya bicaye batandukanye. Ibyo binyabiziga akenshi biba bivuye guhaha ibiribwa cyangwa bitwaye abakozi bavuye ku kazi.

Mu nzu zicururizwamo ibiribwa usanga abantu barimo ari bakeya buri wese akora ikimuzanye agahita ataha. Ikindi ni uko kuzinjiramo bisaba buri wese kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi n’isabune cyangwa alcool.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri rusange abaturage bari gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikiwrakwira rya COVID-19 kandi ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakomeje kubigenzura.

Ati “Muri rusange ubona ko abaturage bamaze kubisobanukirwa ndetse natwe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano turahari kugira ngo dukomeze kugenzura uko byubahirizwa.”

Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zishingiye ku myumvire y’abaturage kuko hari bamwe bajya guhaha ntibahite bataha cyangwa ugasanga hari urubyiruko rujya guhagaraga mu dusantere ntacyo ruri kuhakora.

Sebutege avuga ko hari bagera ku 167 barenze ku mabwiriza bakora amakosa arimo kwimurira utubari mu rugo, abandi bazamura ibiciro by’ibiribwa bityo bahabwa ibihano birimo gucibwa amande.

Ati “Hamaze guhanwa abatubahiriza amabwiriza ndetse n’abazamura ibiciro. Kuva gahunda yatangira hari abaturage bagera ku 167 bagiye bahanwa ku mpamvu zitandukanye; abenshi ni abimuriye utubari mu rugo ndetse n’abacuruzi bazamuye ibiciro.”

Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa abaturage bagera kuri 388 bahaje baturutse mu tundi turere kuko aho bakoraga imirimo yahagaze.

Abo basabwe kuguma mu ngo zabo bitwararika kandi uwagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, guhumeka nabi, kugira umuriro, n’ibindi akihutira guhamagara nimero itishyurwa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 60 banduye icyorezo cya COVID-19.

Mu mpera z'icyumweru mu Mujyi wa Huye hasanzwe hagaragara abantu benshi bagiye mu bitaramo n'utubari ariko kuri ubu siko bimeze
Mu muhanda werekeza ahitwa mu Cyarabu ntihajyaga habura abantu mu masaha y'umugoroba
Mu muhanda werekeza kuri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Mu mujyi wa Huye amaduka atandukanye arafunze mu kwirinda guhuza abantu benshi
Mu Mujyi wa Huye hakomeje kubahirizwa ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Mu Mujyi wa Huye kuri imwe mu nzu z'ahitwa mu Cyarabu, Farumasi ni yo ifunguye gusa
Mu Mujyi wa Huye mu masaha y'umugoroba mu gihe cyo kwirinda COVID-19
Muri iyi nzu hakundaga kugaragara abantu benshi biganjemo urubyiruko baje gukina imikino y'amahirwe
Utubari tw'i Tumba ahakundaga kugaragara abantu benshi mu masaha y'umugoroba habaye hafunzwe
Utubari twose turafunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Abacuruza ibiribwa nabo iyo bwije barafunga kuko nta bakiriya baba bari kubona
Abaturage bubahirije amabwiriza yo kutajya gutembera mu mujyi
Ahacururizwa Gaz ho harafunguye bitewe n'uko babyemerewe
Ahacururizwa ibikoresho byo ku meza n'inzoga zipfundikiye habaye hafunzwe
Ahacururizwa telefone n'ibindi bikoresho nka telefone naho habaye hafunzwe mu kwirinda COVID 19
Ahari hasanzwe hatangirwa serivise zitandukanye nko kogosha n'ubundi bucuruzi butari ubw'ibiribwa harafunze
Amaduka acururizwamo telefone mu Mujyi wa Huye yabaye afunze imiryango
Amaduka akorera mu nyubako y'isoko rya Kijyambere rya Huye arafunze
Butiki zo mu nkengero z'Umujyi wa Huye nazo iyo bugorobye zirafunga
Gutembera no guhagaraga mu Mujyi wa Huye ntibyemewe kubera kwirinda COVID 19
Hagati y'isoko rya Kijyambere rya Huye no kwa Semuhungu nta bantu bahari nk'uko mbere byabaga bimeze
Hano hakunze gutangirwa serivise nyinshi ariko ku mugoroba nta muntu n'umwe uba ahari
Hotel Faucon ifite akabari gakunda guhuriramo abantu banshi nayo yabaye ifunze imiryango
I Huye mu mujyi rwagati mu masaha y'umugoroba muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya COVID 19
I Tumba naho hakunze kugaragara abantu benshi mu tubari no mu muhanda ubu basigaye baguma mu rugo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19
Imbere y ahahoze Hotel Ibis hakunze kuba hari abantu benshi mu masaha y umugoroba kuri ubu nta n umwe uhagaragara
Imiryango isanzwe icururizwamo ibiribwa nayo ku mugoroba ihita ifungwa kuko nta baguzi baba bahari
Inzu zikorerwamo ubucuruzi butari ibiribwa mu Mujyi wa Huye zirafunze
Inzu zikunze kuba zifunguye mu masaha y umugoroba ni izicuruza imiti Farumasi
Iyi nyubako itangirwamo servise zitandukanye mu masaha y umugoroba ahenshi haba hamaze gufungwa
Kwirinda COVID 19 byahagaritse ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Huye
Mu masaha y'umugoroba inzu nyinshi zo mu Mujyi wa Huye ziba zifunze
Mu masaha y umugoroba mu Mujyi wa Huye nta bantu batembera mu muhanda nk uko mbere byahoze
Mu mihanda y i Tumba mu Mujyi wa Huye habaga harimo urujya n'uruza rw'abantu ariko kuri ubu baguma mu rugo
Mu mihanda yo mu Mujyi wa Huye ntiwapfa kubona abantu batembera

pr[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .