Iyo mibiri imaze kubonwa mu bice bitandukanye, ahagiye hajya ibikorwa by’abaturage nk’inyubako n’ubuhinzi.
Ni igikorwa cyatangiye ku wa 13 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Kamucuzi, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, ahavanywe imibiri ine yakuwe mu bwiherero bw’umuturage wari warahaguze nyuma ya Jenoside.
Byakomereje mu butaka bw’uwitwaga Kimandwa Sarah (utakiriho), n’umuturanyi we Mukakibibi Spéciose wahigwiga muri Jenoside, bikavugwa ko ikibanza cya Kimandwa cyaje kugurwa n’undi muturage nyuma yo mu 2000.
Hombi hakuwe imibiri isaga 170 yari mu ntanzi z’urugo n’ahandi hubatswe ubwiherero. Bikekwa ko Abatutsi bishwe bakahajugunywa , bikanakekwa ko byakozwe n’abuzukuru ba Kimandwa Sarah kuko ngo bari interahamwe zikomeye mu gihe cya Jenoside.
Nyuma yo gukomeza gukusanya amakuru, gushakisha iyo mibiri byakomereje mu Mudugudu wa Rurenda, mu isambu ya Kanamugire Callixte bahimbaga Super, aho mu mbago z’urugo rwe hatahuwe indi mibiri, kugeza ubu imibare ikaba igaragaza ko hamaze kuboneka igera kuri 237 yose hamwe.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye muri aka gace, witwa Rutayisire Eugène, yabwiye IGIHE ko nta gitangaza ko hafi y’urugo rwa Kanamugire haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside kuko ari we wari ufite ububiko bw’imihoro myinshi akajya ayitanga ku nterahamwe zari aho.
Rutayisire yavuze ko Kanamugire wari umucuruzi ukomeye, wari ufite inzu itunganya amafato mu Mujyi wa Butare, yatanze imihoro yifashishijwe mu kwica Abatutsi babaga bari guhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Ngoma, n’ababaga barokotse amasasu y’ahitwaga kuri ‘Dispensaire’ ubu hubatse Ikigo Nderabuzima cya Matyazo.
Ati “Aha kwa Super ni ho imipanga yatangiwe, hari ububiko bwayo, mu ijoro ry’umunsi Jenoside yatangiyemo, amasasu yaraye avuga za Mpare, Runga, Ngoma, no mujyi hose, tukajya tubona ibintu byaka mu kirere tukabona ni nk’indodo ziri kwaka kubera kubera ubwinshi bwayo.”
Rutayisire yakomeje avuga ko kuba aya makuru y’iyi mibiri yarakomeje guhishwa byaraturutse ku bushake buke bw’abo mu muryango wa Super, kuko ibyabaga bari babizi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu Kanamugire (Super) yakatiwe n’inkiko Gacaca enye zitandukanye adahari, harimo urwa Matyazo rwamukatiye burundu y’umwihariko, urwa Gishamvu rwamukatiye gufungwa imyaka 19, n’iza Ngoma na Butare zamukatiye imyaka 15, bikavugwa ko yaba yarahungiye muri Kenya cyangwa Uganda.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yatangarije IGIHE ko imirimo yo gushakisha iyo mibiri igikomeje, bikaba byarakomotse ku makuru yagiye akusanywa.
Ati “Murabizi ko mu mwaka washize, twabonye imibiri myinshi mu isambu y’umuturage witwa Hishamunda, nyuma bituma abantu bagenda baza badutungira agatoki ahantu henshi, ariko tukabanza kubikorera isesengura kugira ngo twinjiremo tunashakisha ibihamya.”
Siboyintore yakomeje avuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 31 ihagaritswe, ikanakurikirwa ariko bikaba byose byarasize icyuho amakuru yose adatanzwe, ari ibintu bigayitse ku badatanga amakuru.
Yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside ykorewe Abatutsi by’umwihariko bo mu Karere ka Huye, abasaba gukomera no gutwaza muri ibi bihe Igihugu kigiye kwinjiramo byo Kwibuka ku nshuro ya 31.
Kugeza ubu uwitwa Ntirushwamaboko Marie Providence, umugore wa Kanamugire Callixte Alias Super ni we watawe muri yombi akekwaho guhisha amakuru y’imibiri yabonetse hafi y’urugo rwe.
Mu 2024 igihe nk’iki mu Murenge wa Ngoma hatawuhe imibiri isaga 2000 y’abishwe yaje gushyingurwa mu cyubahiro.
Indi nkuru bifitanye isano:
Mu isambu y’umuturage hamaze kuboneka imibiri 2060 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!