Uyu mutwe ukigera mu Mujyi wa Bukavu waharaniye kurwanya iryo huriro no guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorerwaga abaturage
Ubu iyo ugeze i Bukavu nko mu gace kazwi nka Nyawela, ubona ko imirimo yasubukuwe, amasoko yarafunguwe, imirimo y’ubwikorezi irakorwa na cyane ko abaturage bagaragaza ko barindiwe umutekano nubwo bagifite impungenge z’abasirikare.
M23 yasabye ko abasirikare bo mu ihuriro ry’ingabo za RDC, bakiri mu Mujyi wa Bukavu, bakwishyikiriza uyu mutwe, ukagaragaza ko nibatabyaza umusaruro ayo mahirwe uzabahiga aho bari hose, kuko utazihanganira ko bagirira abaturage nabi nk’uko byahoze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!