Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 08 Ugushyingo 2024, aho bivugwa ko yavuye mu rugo agiye kuroba amafi nk’akazi yari asanzwe akora bihoraho ariko ntagaruke mu rugo.
Uwari umugore we Mujawayezu Triphine, yavuze ko umugabo we yavuye mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro agiye kuroba.
Ati “Yagiye kuwa Mbere nijoro saa tatu nzi ko agiye kuroba, ntegereza ko umugabo yazagaruka ndaheba, turashaka ahantu hose turamubura, twamubonye ku wa Gatanu, aho yari yahagamye mu mazi y’umugezi wa Mwogo.’’
Abaturanyi ba hafi ba nyakwigendera, bavuze ko batiyumvisha urupfu rwe. Yakundaga guhamagara kuri radiyo zo mu Ntara y’Amajyepfo cyane nka Radiyo y’Abaturage ya Huye(RC Huye), Radiyo Salus adasize n’iz’i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyeremye, yahamirije IGIHE iby’urupfu rwa Ngarambe, avuga ko koko umurambo we wabonetse mu mazi, umazemo iminsi.
Ati “Umurambo wahawe umuryango we ujya gushyingurwa, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uku kurohama.’’
SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage ko bakwiye kwirinda kuvogera imigezi mu bihe by’imvura nk’iyi y’umuhindo kuko nayo ari kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu.
Andi makuru yamenyekanye ni uko nyakwigendera mbere yo kurohama, yasize imusozi umuhoro n’inkweto zo mu bwoko bwa bote yari yambaye, akabona kujya mu mazi.
Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 09 Ugushyingo 2024, aho yavukaga i Nyaruhombo, akaba asize umugore n’abana babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!