00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kurenga ku mpanuro z’umugore we

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 14 May 2025 saa 01:42
Yasuwe :

Uwimana Aphrodis w’imyaka 23 wari utuye mu Murenge wa Rwaniro, Akagari ka Nyamabuye, yarohamye mu cyuzi cya Gatindingoma arapfa, n’umurambo we urabura, nyuma yo kurenga ku mpanuro z’umugore wamusabaga kujya kogera mu rugo ntamwumvire.

Byabaye ku wa 13 Gicurasi 2025 mu masaha ya Saa Cyenda z’igicamunsi. Amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye koga nk’uko bisanzwe, ariko aza kunanirwa bituma ahita arohama, arapfa.

Ubwo Uwimana yavanaga guhinga n’umugore we uko bisanzwe, ngo yavuze ko ashaka koga, ariko umugore we arabyanga amushishikariza kujya kogera mu rugo.

Undi yanze kumwumvira, avuga ko ashaka kogera muri icyo cyuzi cyagomewe hagamijwe kujya cyuhira umuceri, agezemo arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Jean Paul Rugira Amandin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yaguyemo, agahita apfa, ndetse n’umurambo we nturaboneka.

Ati “Ubwo yarohamaga, umugore we yahise ahuruza abaturanyi ariko biba iby’ubusa, ndetse n’ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje. Inzego z’umutekano zahageze ziri gushakisha ngo turebe ko yaboneka, noneho nyuma tukaza gufata ibindi byemezo.”

Gitifu Rugira yavuze ko ibyabaye ari impanuka kuko uyu mugabo yari asanzwe azi koga, ariko aboneraho gusaba abaturage kugendera kure amazi yose kuko igihe cyose yateza ibyago birimo n’urupfu.

Ubusanzwe, icyuzi cya Gatindingoma kirindwa n’abantu babuza abana kujyamo.

Nyakwigendera Uwimana asize umugore n’umwana umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .