Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku wa Mbere tariki 9 Mutarama mu 2023.
Yakomeje avuga ko yafatiwe mu cyuho ubwo yageragezaga gutanga amafaranga.
Ati " Yaje gukoresha isuzuma ry’imodoka ye ariko abizi neza ko ifite ibibazo birimo kuba feri n’imipira y’imyotsi bidakora neza kandi ikaba ivubura ibyotsi, niko kwigira inama yo kwegera umupolisi amusaba kumufasha akamuha icyemezo na we akamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo amuhe icyemezo atagombye kujya gukoresha imodoka."
CIP Habiyaremye yavuze ko uwo mupolisi yahise afatira mu cyuho uyu mugabo amushyikiriza abayobozi be ahita atabwa muri yombi.
Yaboneyeho kugira inama abagana ibigo bya Polisi bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga n’abaturarwanda muri rusange kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko bakirinda gutekereza gutanga ruswa ko bitabahira cyane ko baba bayiha abashinzwe kuyikumira no kuyirwanya.
Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngoma ngo hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Itegeko rirwanya ruswa ingingo yaryo ya kane ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!