Huye: Urukiko rwatangiye kuburanisha mu bujurire Musabyuwera n’abahungu be bakekwaha kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha mu bujurire Musabyuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gérard bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza bakekwaho icyaha cyo kugira uruhare mu kwica abana bakabajugunya mu musarane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa Kane aho Musabyuwera n’abahungu be bagaragaye mu rukiko bambaye imyenda isanzwe iranga abagororwa kuko ku wa 07 Mutarama 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari rwafashe umwanzuro ko bakurikiranwa bafunze.

Uwo mwanzuro wo kubakurikirana bafunze wafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza wo kubarekura bakaburana bidegembya .

Bose bakekwaho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri ba Disi Didace n’abandi babiri bakuwe mu musarane wabo ariko bo imiryango baturukamo ikaba itaramenyekana.

Imiterere y’icyaha bakekwaho

Musabyuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gérard bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza bakekwaho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri ba Disi Didace ari bo Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond, bahungiye mu rugo rwa Kayihura Cassien muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvandimwe w’abo bana bishwe witwa Dovotha Kayisire avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kurangira hamenyekanye amakuru ko abo bana bombi bahungiye kwa Kayihura Cassien ariko baza kwicwa bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

Avuga ko amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya yemeza ko ibyo byabaye Musabyuwera Madeleine n’abahungu be Kayihura Cassien na Ngarambe Gérard babizi ndetse banabigizemo uruhare.

Bikimara kumeyekana mu 2018 hatanzwe ikirego ariko aza gutungurwa n’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwafashe umwanzuro wo kubarekura bagakurikiranywa badafunze ahita yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo batazasibanganya ibimenyetso cyangwa bagatoroka ubutabera.

Uko urubanza rwagenze

Musabyuwera Madeleine n’abahungu be Kayihura Cassien na Ngarambe Gérard bageze imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane ahagana saa tatu bunganiwe n’umunyamategeko.

Habanje kugibwa impaka ku izina nyaryo rya Musabyuwera Madeleine.

Yavuze ko ubusanzwe yitwa Musabuwera Madeleine ariko ku Irangamuntu ye handitseho Musabyuwera Madeleine; urukiko rwafashe umwanzuro wo gukoresha izina riri ku Irangamuntu urubanza rurakomeza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bwajuririye icyemezo cyo kubarekura cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ari uko hirengagijwe ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bagera kuri barindwi.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko amakuru y’uko abo bana bishwe bajugunywe mu musarane yamenyekanye mu 2018 ubwo Kayihura Cassien yagiranaga amakimbirane na mushiki we witwa Musabyemariya Aloysia akamubwira ko ngo ‘yamwica akamujugunya mu musarane bakajya bamwituma hejuru nk’uko yabikoreye abana ba Disi Didace’.

Icyo gihe ngo Musabyemariya Aloysia yanze kubyihererana ahita abitangaza; umuryango wa Disi Didace ujya gushakisha imibiri y’abo bana mu musarani wo kwa Kayihura Cassien.

Icyakora ngo bacukuye muri uwo musarani basangamo umutwe umwe w’umuntu mukuru n’ibindi bice by’imibiri byangiritse ariko nyuma abahanga baza kwemeza ko atari umubiri umwe ahubwo ari imibiri ine.

Iyo mibiri yabitswe ku Murenge wa Kibirizi ariko ngo nyuma iza kuburirwa irengero (Umuryango wa Disi Didace wareze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ku ibura ry’iyo mibiri).

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bufite ubuhamya bw’uwitwa Nyiraduri Liberatha uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonye abo bana barimo guhunga akababaza aho bagiye bakamubwira ko bashaka kujya kwa Kaberuka Ephrem (umugabo wa Musabyuwera Madeleine).

Ubwo buhamya bwe ngo buvuga ko ngo abo bana yabaherekeje abagezayo abaha Musabyuwera Madeleine.

Abaregwa bahakanye icyaha

Mu kwiregura Kayihura Cassien yahakanye icyaha aregwa avuga ko abo bana batigeze bagera iwe ndetse nta n’abo yigeze abona muri icyo gihe.

Yavuze ko abamushinja bose ari akagambane bamukoreye kuko bamufitiye inzika zishingiye ku makimbirane yo mu muryango; avuga ko bapfa imitungo.

Yavuze ko mu yahungutse mu 2016 avuye mu mahanga agasanga barishe umuntu w’umujura bakamujugunya mu musarani we akemeza ko ari we basanzemo ubwo bashakishaga imibiri y’abo bana.

Kayihura yabwiye urukiko ko Umuryango wa Kaberuka Ephrem [se umubyara] n’uwa Disi Didace bari babanye neza ari inshuti magara ku buryo atari gutekereza kwica abana be cyangwa kugira ikindi kibi abakorera.

Musabyuwera Madeleine na we yahawe umwanya ahakana icyaha aregwa avuga ko nta bana Nyiraduri Liberatha yigeze amuzanira kandi n’abandi batangabuhamya bagaragajwe n’ubushinjacyaha batari bahari mu gihe cya Jenoside kuko ngo bari barahunze.

Na we yavuze ko umukobwa we ubashinja icyaha ari akagambane arimo kubakorera kuko bapfa imitungo.

Uwunganira abaregwa yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bashinja Musabyuwera Madeleine n’abahungu be bavuguruzanya kandi bagenda bahindura imvugo bityo ubuhamya bwabo nta shingiro bufite.

Hari aho yagize ati ‘Nyiraduri avuga ko abana yabashyikirije Musabyuwera ariko abandi batangabuhamya bakavuga ko yababwiye ko yabasize ku muharuro’. Yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abo bana bageze kwa Kayihura.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba hari ikimenyetso bufite kigaragaza ko muri uwo musarani hakuwemo imibiri ine, isano ifitanye n’ikigaragaza ko harimo iy’abo bana; n’impamvu ibyo bimenyetso bitashyizwe muri système y’urubanza.

Ubushinjacyaha bwasubije ko n’ubwo mu musarani habonetse umutwe w’umuntu umwe; nyuma hari abahanga bemeje ko imibiri yabonetse ari ine; bavuga ko baziyambaza abandi bahanga mu gupima no kumenya isano ifitanye ndetse no kumenya niba harimo iy’abo bana ba Disi Didace.

Ku kijyanye no kuba ibyo bimenyesto bitarashyizwe muri système y’urubanza; ubushinjacyaha bwavuze ko habayeho kwibeshya ariko ko bihari bityo baza kubishyiramo.

Uwunganira abaregwa yahise asaba ijambo avuga ko nta raporo azi yakozwe ivuga ku mubare w’imibiri yabonetse mu musarani kuko ngo byagaragaye ko ari umubiri umwe ndetse ngo nta na raporo y’abo bahanga azi ariko ngo iramutse inahari nayo itashingirwaho mu kugagaragaza ukuri ahubwo hategerezwa gupima ADN hakarebwa inkomoko yayo.

Kayisire Dovotha (umuvandimwe w’abana bishwe) yahise asaba ijambo abaza ukuntu basabwa kuzajya gupima imibiri kandi yaramaze kuburirwa irengero.

Yavuze ko raporo y’Akarere ka Nyanza igaragaza ko imibiri yabonetse muri uwo musarane ari ine ariko nyuma yaje gutungurwa n’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste, yavuze ko habonetse umubiri umwe.

Ibihano basabiwe

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cya burundu igihe bazaba bahamwe n’icyo cyaha bakurikiranyweho.

Kayisire Dovotha yabwiye urukiko ko icyo agamije ari ukugira ngo ukuri kujye ahagaragara hamenyekane uko bishwe n’uwabishe kandi imibiri y’abavandimwe be iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.

Yavuze ko baramutse bahamwe n’icyaha bamuha indishyi y’amafaranga asaga Miliyoni 135 akubiyemo indishyi z’akababaro; ayo yakoresheje mu gucukura bashakisha iyo mibiri mu musarane; kwishyura abamwunganira mu mategeko n’amatike yagiye akoresha ategera abatangabuhamya.

Urukiko rumaze kumva ibivugwa n’impande zombi rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasomwa ku wa 13 Werurwe 2020.

Inkuru wasoma: Amayobera ku mibiri y’abana babiri bishwe muri Jenoside kugeza ubu ikaba yaraburiwe irengero

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha mu bujurire Musabyuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gérard

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .