Huye: Umwalimu yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Umwalimu witwa Niyonshuti Aimable wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Byabaye ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu aho yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Kiruhura.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo nyina yajyaga kumureba mu cyumba cye agiye kumubwira ngo aze kurya, atungurwa no gusanga amanitse mu mugozi yapfuye. Yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi baza kureba ibyabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yabwiye IGIHE ko uwo mwalimu w’imyaka 32 y’amavuko basanze amanitse mu mugozi mu cyumba araramo, yapfuye, bakeka ko yiyahuye.

Yavuze ko umurambo we bawujyanye kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Ati “Ni ugutegereza icyo isuzuma ry’abaganga rizatanga kuko umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Niyonshuti nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we yatuma yiyahura, bityo bishobora kuba byatewe n’ibindi bibazo bitaramenyekana.

Niyonshuti yari ari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Saint Mary’s High School rya Kiruhura kuva mu 2010.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .