Huye: Umutekano wakajijwe ku rugomero rwa Kadahokwa rumaze guhitana abantu batandatu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye basabye ko Urugomero rw’amazi rwa Kadahokwa rwazitirwa kubera ko rumaze guhitana abantu batandatu barimo babiri biyahuyemo n’abandi bane baguyemo ku bw’impanuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafashe umwanzuro wo gukaza umutekano waho.

Hashize iminsi mike abaturage bo mu Mirenge ya Huye na Gishamvu mu Karere ka Huye bataka ko urwo rugomero rwa Kadahokwa rukwiye kuzitirwa kuko hamaze kugwamo abantu ku bw’impanuka, abandi bakajya kwiyahuramo.

Umwe mu basaza bahatuye witwa Hategekimana François Saveur, yavuze ko n’ubwo haba umurinzi umwe uhacungira umutekano, bigoye ko yareba impande zose kuko urwo rugomero ari runini.

Muri urwo rugomero ku manywa hagaragara abana bagiye kwidumbaguzamo ku buryo nabo bashobora kurohama nk’uko abahaturiye babivuga.

Umuntu uheruka gupfira muri urwo rugomero ni umugore wo mu Murenge wa Ngoma kuko umurambo we wasanzwemo ureremba tariki ya 12 Gicurasi 2020.

Mbere yaho tariki ya 17 Mata 2020 nabwo umugabo yiyahuyemo nyuma yo gusigira ibyangombwa bye umugore yasanze ahinga hafi yaho.
Abahaturiye bemeza ko hamaze gupfiramo abantu batandatu barimo babiri bapfiriyemo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura, WASAC, basuye urwo rugomero bafata umwanzuro wo kuhakaza umutekano.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa WASAC Ishami rya Huye basuye Urugomero rwa Kadahokwa, bafatira hamwe ingamba zo kurinda umutekano w’abaturage. Hemejwe kongerwa abarinzi bakora ubugenzuzi ku nkombe no gukora ubukangurambaga ku bahaturiye.”

Urugomero rw’amazi rwa Kadahokwa rwahanzwe mu 2014, rukaba rumaze imyaka igera kuri itanu rutangiye gukoreshwa na WASAC iruvanamo amazi, ikayatunganya ikayohereza mu Mujyi wa Huye anyuze mu Kigega cya Mpare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa WASAC Ishami rya Huye basuye Urugomero rwa Kadahokwa, bafata umwanzuro wo kuhakaza umutekano bongera abarinzi
Urugomero rw'amazi rwa Kadahokwa rumaze imyaka igera kuri itandatu. Rwakajijweho umutekano nyuma yo guhitana abantu batandatu
Urugomero rwa Kadahokwa rwahanzwe mu 2014

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .