Huye: Umusore yasanzwe amanitse mu giti yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 27 witwa Hakizimana Fabien wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

Bamusanze amanitse mu giti cya avoka kiri mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyakagezi. Bivugwa ko yiyahuye mu ijoro ryacyeye.

Uwo musore yabanaga na nyina mu rugo hamwe n’abavandimwe be.
Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko kwiyahura kwe kwaba kwaturutse ku makimbirane yari hagati ye na nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hataramenyekana icyatumye uwo musore yiyahura ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Ati "Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane twari tuzi mu muryango wabo. RIB yahageze kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe."

Umurambo wa Hakizimana wajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Huye gukorerwa isuzuma.

Igiti cya Avoka uyu musore yasanzwemo yiyahuye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .