Huye: Umusore akurikiranweho kwica mukuru we amukubise isuka mu mutwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 Kamena 2020 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica mukuru we amukubise isuka mu mutwe.

Uwo musore w’imyaka 35 y’amavuko yari asanzwe abana na mukuru we w’imyaka 40 mu Mudugudu Kibiziri mu Kagari ka Rusagara. Bombi ni imfubyi kuko ababyeyi babo bitabye Imana.

Yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko abaturanyi basanze yamaze kwica mukuru we, bagatabaza ubuyobozi. Amakuru atangwa avuga ko yamwishe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa moya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko uwo wishwe yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Nibyo byabaye, mu ijoro ryakeye nibwo uwo musore w’imyaka 40 ufite uburwayi bwo mu mutwe (byemejwe na muganga) yishwe na murumuna we w’imyaka 35 na we bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ntibiremezwa na mugaga, bivugwa n’abaturage gusa.”

Akomeza avuga ko abo basore babanaga mu nzu n’undi muvandimwe wabo ndetse bivugwa ko bose uko ari batatu basanzwe bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Abaturanyi babo bavuga ko ari umuryango w’abantu batatu bavukana kandi bose bafite uburwayi bwo mu mutwe.”

Umurambo w’uwo musore wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma naho murumuna we ukekwaho kumwica yafashwe na RIB.

CIP Twajamahoro avuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu yamwishe, no gusuzumisha uwo ukekwaho ubwicanyi kugira ngo hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe koko.

Ibiro by'Akarere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .