Huye: Umupadiri yanyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, asezeranya abageni

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Kamena 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane byamenyekanye ko Umupadiri wo muri Paruwasi ya Kiruhura muri Diyoseze Gatolika ya Butare, iherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, yasanzwe arimo gusezeranya abageni kandi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus avuga ko bitemewe.

Inzego z’ubuyobozi zasanze uwo Padiri witwa Ngomanzungu Joseph arimo gusezeranya abageni ariko atabikoreye mu Kiliziya ahubwo yabikoreye inyuma muri Chapelle ihari.

Muri iyo Chapelle harimo abantu batarenze umunani barimo Umusore, Umugeni n’ababyeyi babo babiri ndetse na Padiri wabasezeranyije n’abandi bamufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ayo makuru yamenyekanye biturutse ku bugenzuzi bukorwa harebwa ko nta bantu barenze ku mabwiriza yashyizweho yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje gutigisa Isi.

Ati “Mu bugenzuzi dukora niho amakuru yaje kuboneka ko yanyuranyije n’amabwiriza, inzego zirabikurikirana n’ubu hakomeje iperereza. Ntabwo yabasezeranyirije mu Kiliziya, ni inyuma muri chapelle yaho iri ku ruhande ntabwo urusengero (Kiliziya) rwari rufunguye. Ibindi byose biri mu iperereza turimo gukomeza gukurikirana.”

Hari amakuru yari yatangiye kuvugwa ko Padiri Ngomanzungu Joseph yaba afunzwe ariko ubuyobozi bwabihakanye buvuga ko ikiri gukorwa ari iperereza.

Sebutege ati “Yabajijwe atanga ibisobanuro ariko ikibazo kiracyakurikiranwa. Ibyo yabajijwe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha n’ibyo yasubije biri mu iperereza.”

Padiri Ngomanzungu Joseph yemereye IGIHE ko igikorwa cyo gusezeranya abageni yagikoze ariko avuga ko nta bindi yabivugaho.
Ati “Cyarabaye (igikorwa cyo gusezeranya abageni); [...] utubazo twihariye rwose ntabwo ari utubazo tujya mu ruhame; nguhaye Penetensiya ntabwo najya kubishyira mu ruhame.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ibyakozwe na Padiri Ngomanzungu byo gusezeranya abageni bitemewe kandi babiganiriyeho n’ubuyobozi bwe.

Ati “Ntabwo byemewe kandi ngira ngo twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwabo. Ibidakubiye mu mabwiriza nk’uko yasohotse kandi asobanutse ntabwo byemewe. Ni ugushishikariza abantu bose kwirinda gukora ibinyuranye n’amabwiriza, tukubahiriza amabwiriza yose uko tuba twayahawe kandi nk’ubuyobozi natwe tugakomeza gukurikirana.”

Sebutege yibukije abakora ibinyuranye n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 ko bazajya babibazwa kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Agaruka ku bafite insengero mu Karere ka Huye, yabashimiye ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda, abasaba kubikomeza kugira ngo gitsindwe burundu.

Kiliziya ibivugaho iki?

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yabwiye IGIHE ko habayeho ikosa ryo kudasobanukirwa neza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 by’umwuhariko ku ngingo ivuga ko ‘insengero zizakomeza gufunga’ ariko babiganiriyeho n’ubuyobozi biyemeza kubikosora.

Yavuze ko Padiri Ngomanzungu atarwanya amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babivuganyeho, ahubwo ikibazo cyabaye ukudasobanukirwa neza ibwiriza ribuza insengero gufungura.

Yasobanuye ko batumvaga ko ikibazo ari ugusoma Misa ahubwo bumvaga ko ikibazo cyaba guhuza abantu benshi mu Kiliziya.

Ati “Ikosa rye nanjye naryishyiraho kuko twari twigeza kubiganira, ariko iryo kuba atarabwiye abayobozi kuko bariya bantu baje bamubwira ko bafite ikibazo noneho aravuga ngo ‘ndabona turi abantu bake reka mbashyingirire muri Chapelle.’ Navuganye n’abayobozi barimo Meya n’abandi; numva ahabaye ikosa ni uko tutabibwiye abayobozi.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko bafashe ingamba kugira ngo ikosa nk’iryo ntirizongere kubaho.

Ati “Ni ukujya kubwira Abapadiri ko baba bitonze bagategereza; nihaba ikintu gikomeye bavuga bati ‘Ibi ngibi bikwiye kubaho koko’ ni ukubibwira ubuyobozi bwa Leta tugasaba uruhushya nk’uko byagombye kumera, nk’uko byagombye kuba byarabaye.”

Amabwiriza yashyizweho na Leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 avuga ko mu bikorwa bigomba gukomeza gufunga harimo n’insengero.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .