Huye: Umugabo yategewe kunywa amacupa umunani y’urwagwa birangira rumuhitanye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye yahawe intego yo kunywa amacupa umunani y’urwagwa, ageze ku rya gatanu riramunanira aranegekara birangira apfuye

Urupfu rwa Hakuzimana Venuste wo mu Mudugudu wa Rwinuma mu Kagari ka Rango A rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020.

Bamwe mu babibonye bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri aribwo yategewe n’umwana muto ucuruza ubunyobwa kunywa amacupa umunani y’urwagwa rwitwa Akengetse. Gusa ngo yayanyweye ageza ku rya gatanu acika intege arataha aryama mu nzira.

Umugore we witwa Uwimana Evelyne yavuze ko ku wa Kabiri umugabo we yabyutse ajya mu itsinda, avuyeyo ku masaha y’umugoroba ajya ku kabari ari naho yanywereye izo nzoga.

Avuga ko abaturanyi ari bo bamubwiye ngo ajye kureba uko umugabo we yabaye, agezeyo asanga aryamye hasi ku nzira yanegekaye.

Ati “Ndagenda nsanga aryamye ku muhanda, hari umugabo witwa Toto yari amwicaye iruhande; ndebye nsanga umuntu yanegekaye pe, nsanga yarembye; ngize amahirwe mbona abavandimwe baramunterurira turamuzana duhita tumuryamisha aha ngaha (mu rugo).”

Uwimana akomeza avuga ko bagize ngo ni inzoga zisanzwe bizera ko ziza kumushiramo ariko mu gitondo basanga yarembye atari guhumeka neza, bafata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga.

Ati “Ubwo rero byageze mu gitondo bano bavandimwe baje kunsura babona yarembye cyane, ubwo twahise tujya akanama ko kumujyana kwa muganga, tumugejeje kwa muganga ahita apfa duhita tumugarura. Ntabwo yatinzeyo twagezeyo bagiye kumusuzuma ahita apfa.”

Uwimana avuga ko amakuru yahawe n’abari bahari bamubwiye ko umugabo we yategewe n’umwana ucuruza ubunyobwa kunywa amacupa umunani y’urwagwa rwitwa Akengetse, anywa ane ageze ku rya gatanu riramunanira ahita ataha anegekarira mu nzira.

Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Mukura akaba ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuko ari mu kiruhuko cy’akazi, Ntarutimana Bosco, yabwiye IGIHE ko ayo makuru yayamenye ariko bategereje ibisubizo byo kwa muganga ngo bamenye neza icyahitanye uwo mugabo.

Yagize ati “Ayo makuru nayamenye kandi abaturage barimo kuvuga ko yishwe n’inzoga ariko ntabwo nahita mbihamya kuko haraza gukorwa isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe mu by’ukuri.”

Yavuze ko uwo mugabo inzoga yanyoye y’urwagwa rwengerwa muri ako gace rwitwa Akengetse, akaba yayinywereye mu kabari katemewe kari mu Mudugudu wa Rwinuma.

Ati “Umenya ari muri twa tubari tw’abantu bagenda bihishahisha kuko muri ino minsi ntabwo utubari twemewe. Ni abantu bagenda bihishahisha ariko byabereye mu Mudugudu wa Rwinuma.”

Yasabye abaturage kwirinda ibisindisha kuko bigira ingaruka mbi ku buzima, ahubwo bakitabira umurimo bashaka icyabateza imbere.

Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Abaturage baguye mu kantu bamaze kumva ibyabaye ku muturanyi wabo
Akabari kari mu mudugudu wa Rwinuma bivugwa ko Hakuzimana Venuste yanywereyemo
Mu rugo kwa Hakuzimana Venuste abaturanyi bagiye gufata umugore we mu mugongo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .