Amakuru y’urupfu rwa Mutunzi Emmanuel, yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo ageze ku nzego z’ibanze, aho bivugwa ko yari yagiye gusambanya uwo mugore usanzwe ari umupfakazi ariko ufite abana.
Amakuru akomeza avuga ko umuhungu w’uwo mugore w’imyaka 19, yaje aho uwo Mutunzi yari kumwe na nyina maze ahita amukubita ifuni mu mutwe, ibyaje kumuviramo urupfu.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuze ko uyu musore yahoraga yumva ko uyu mugabo aza iwabo gusambanya nyina, ariko atarabafata, mu ijoro ryakeye rero ubwo ngo yatahaga mu masaha ya saa yine z’ijoro asanga uwo nyakwigendera ari mu buriri bwa nyina.
Ngo yahise afata ifuni amukubita mu mutwe ariko ntiyahwana, nyuma babona ko uwo mugabo ari kuremba bashaka uko bamujyana kwa muganga, uwamujyanye ngo yageze mu nzira umurwayi aramurembana, birangira apfuye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kalisa Constantin, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ukekwaho ubu bwicanyi yahise afatwa muri iki gitondo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB, ishami rya Huye, riri mu Murenge wa Huye, uhana imbibi n’uwa Karama.
Ati’’ Ni byo koko ayo makuru ni yo, ndetse n’ukekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi ari mu maboko y’ubugenzacyaha,RIB, ishami rya Huye, dutegereje ibizava mu iperereza.’’
Hari amakuru IGIHE yamenye ko uyu nyakwigendera ngo yari amaze kugira akamenyero ko kuza kenshi mu rugo rw’uyu mupfakazi, bikavugwa ko uyu musore na we yari yarahize ko azamugirira nabi namubona iwabo ariko ntibihabwe agaciro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!