00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo wishe umugore we utwite yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuwa 20 Gicurasi 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruri Kigoma mu karere ka Huye ahabereye icyaha, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Havugiyaremye Vianney w’imyaka 40, icyaha cyo kwica umugore amukubise ifuni, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu.

N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cya Burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yakoranye ubwo bwicanyi n’ingaruka cyateye ku muryango no muri rubanda .

Havugiyaremye yari akurikiranyweho kuba kuba mu ijoro ryo ku wa 25/04/2022 yarishe umugore we w’imyaka 35 amukubise ifuni.

Icyaha cyabaye ahagana saa sita z’ijoro,mu mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, aho yamukubise .

Mu ibazwa rye, umugabo yavuze ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, maze agira umujinya arabyuka n’itoroshi afata ifuni yari ikingishije urugi, amusanga aho aryamye ayimukubita mu mutwe ahita apfa, asiga amukingiranye hamwe n’umwana bari kumwe ajya kuri Polisi kubivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .