Huye: RIB yataye muri yombi ukekwaho gukubita agafuni mu mutwe Mbonabucya

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Nyabyenda wo mu Karere ka Huye, ukekwaho gukubita agafuni mu mutwe Mbonabucya Claude bikamuviramo ubumuga.

Nyabyenda wo mu Kagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu afatiwe mu Karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa kandi ubuyobozi bugiye uwahohotewe agiye gufashwa kwivuza.

Ati “Uwamukubise amaze gufatirwa muri Gisagara. Turaza no kureba uko afashwa kwivuza mu gihe undi agikurikiranwa.”

Sebutege yasobanuye ko ubusanzwe umuryango wa Mbonabucya Claude uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bityo uzakomeza gufashwa.

Kugeza ubu Nyabyenda yamaze gufatwa bikaba biteganyijwe ko agiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Inkuru wasoma: Huye: Yakubiswe agafuni mu mutwe bimuviramo ubumuga, akeneye ubutabera

Mbonabucya Claude yakubiswe agafuni mu mutwe bimutera ubumuga ku buryo nta kintu akibasha gukora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .