00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: RIB yataye muri yombi batatu bacyekwaho kunyereza umutungo wa SACCO

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abantu batatu bari abakozi ba SACCO Hirwa Rwaniro yo mu Karere ka Huye, bacyekwaho kunyereza umutungo wayo.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko aba bakozi barimo uwitwa Mutuyimboni Bonyde, Uwera Clarisse na Nyiransabimana Epiphanie batawe muri yombi kuri uyu wa 17 Werurwe 2020.

Nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bafungirwa kuri Station ya RIB ya Ngoma muri ako karere mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo izashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo ariko yirinda gutangaza ingano y’amafaranga bacyekwaho kunyereza.

Ati “Nibyo bafashwe ejo, amafaranga bacyekwaho kunyereza azagaragara mu iperereza.”

RIB ikomeza yibutsa abaturarwanda cyane cyane abayobozi ko kunyereza umutungo wa rubanda ari icyaha gihanirwa n’amategeko, inashimira abatanze amakuru bose kugira ngo abakekwa bafatwe.

Ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa sosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .