Huye: Minisitiri Gatete yasabye abafite ibibanza mu ‘Cyarabu’ kubyubaka cyangwa bakabyamburwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasabye ko abafite ibibanza mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu ‘Cyarabu’ babyubaka vuba kuko hashize igihe kirekire bahawe ibyangombwa, batabikora bakabyamburwa bigahabwa abandi babibyaza umusaruro.

Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 ubwo yari mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo gusura ibikorwa remezo bitandukanye harebwa ibyakozwe n’ibisigaye ndetse n’ibizakorwa mu bihe biri imbere.

Hamwe mu ho yasuye ni mu ‘Cyarabu’ ahantu hamaze igihe kigera ku myaka 10 ikibazo cyaho kivugwa kuko bamwe mu bafite ibibanza bananiwe kubyubaka ku buryo ubu ari mu bigunda n’amatongo.

Minisiri Gatete ati “Mu Cyarabu hamaze igihe kirekire cyane bafite ibibanza bigera kuri 11, twakomeje kubasaba kubyubaka ndetse n’akarere kabahaye ibyangombwa kandi babimaranye igihe. Ubu ni ukugira ngo dukore ibishoboka byose turebe niba badashoboye kubyubaka bihabwe abandi, ariko ntihagume kumera uko hameze kuko dushaka ko umujyi wacu utungana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu Cyarabu hari ibibanza 11 bitubatse kandi biri mu byanduza isura y’Umujyi wa Huye, bityo batanze nyirantarengwa yo kugeza muri Werurwe 2021 ku buryo uzaba atarubaka ashobora kuhamburwa hagahabwa abandi.

Ati “Amategeko ateganya ko iyo ufite ubutaka kandi utabasha kububyaza umusaruro cyane ko ari mu mujyi, icyo gihe hakurikizwa amategeko ubutaka bugahabwa abashaka kububyaza umusaruro. Nibyo twaganiriye kandi ni byo tugiye kugishaho inama mu bijyanye n’amategeko uko byakorwa.”

Akomeza agira ati “Ariko nabo (abahafite ibibanza) twari twabahaye amezi atandatu azarangira mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha kugira ngo ufite ubushake abe yatangira kubaka; ni cyo cyemezo cy’Inama Njyanama, nyuma noneho hagafatwa icyemezo udashaka kububyaza umusaruro akaba yabwamburwa.”

Mu 2016 ubwo hafatwaga umwanzuro wo gusaba abafite inzu mu Cyarabu kuzivugurura bakubaka izijyanye n’igihe, hari bamwe babikoze ariko kugeza ubu hari abasenye bahasiga amatongo.

Gahunda y’imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene mu Rwanda (EDPRS 2), iteganya ko imijyi ya Huye, Musanze, Muhanga, Rubavu, Nyagatare na Rusizi igomba kuba imijyi iri hejuru kandi y’ishoramari, bityo igomba kugira ibikorwa remezo bijyanye n’igihe.

Inkuru wasoma: Huye: Icyarabu cyafatiwe umwanzuro bamwe bise ‘umuti ushaririye’

Minisitiri Gatete n'abandi bayobozi basuye mu Cyarabu bareba ibibanza bihari bitubatse, basaba ko abadashaka kubyubaka babyamburwa bigahabwa abandi babibyaza umusaruro
Mu Cyarabu hari abahafite amatongo amaze imyaka igera ku 10
Hari bamwe batangiye kubaka ariko kugeza ubu hari abasenye bahasiga amatongo gusa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .