00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: Intimba ya Ruzindana wabaye muri ‘MUVOMA’ yumva bizamugira umutoni

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 April 2025 saa 08:15
Yasuwe :

Ruzindana Jean Damascene w’imyaka 80 wo mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Huye, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Runyinya, muri Perefegitura ya Butare, avuga ko agiterwa intimba n’uburyo we na bagenzi be babayeho ari abarwanashyaka ba ‘MUVOMA’ (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement, MRND), ariko bakanga bakwicwa muri Jenoside.

Mu buhamya bwe, Ruzindana, avuga ko agace ka Karama mbere y’ubukoloni karangwaga n’umuco mwiza, dore ko ari ku nkomoko y’ubusizi mu Rwanda, abantu babana mu mahoro.

Muri Repubulika, Abatutsi bagiye babaho mu bwoba no kwibombarika, bakagerageza gukora byose ngo baramuke, birimo no kujya mu ishyaka rukumbi rya MRND(Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), ryayoborwaga na Gen. Major Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1973-1994.

Ati “Hano twari duhari, turi abarwanashyaka ba MUVOMA(Mouvement), umunyarwanda wese yabaga arimo, n’umwana uvutse wese yagombaga kuba arimo. Twahoraga dutanga imiganda, ariko ntibitubuze kubaho mu bwoba.”

Yakomeje ati “Iyo bavugaga ngo Burugumesitiri aragushaka, havutse akabazo gatoya, wabonaga haje umupolisi cyangwa urupapuro ruguhamagaza, ukitaba, mbese igihe cyose bagushakiraga, baraguhamagazaga bakagufunga, cyane cyane iyo habaga hari buze nk’abashyitsi.”

Ruzindana wakoraga akazi k’ubudozi afite inzu ikomeye yatunganyaga imyenda mu Mujyi wa Butare, avuga bakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi nta mwana wiga kandi ubushobozi buhari kubera iringaniza.

Bahitagamo kubohereza mu mashuri ya CERAI kwiga kubaza imihini no kuboha ibitebo, nyuma hakavuka amashuri y’ababyeyi yigenga arimo irya CEFOTEC muri Komini Ngoma na APAREC muri Komini Runyinya yaje gufasha benshi.

Inkotanyi zatangirije urugamba i Nyagatare, n’abatutsi b’i Runyinya barabiryozwa

Aho Inkotanyi zitangirije urugamba rwo kubohora igihugu, Ruzindana avuga ko byabashimishije ariko ntibabigaragaze.

Icyo gihe batoranyijemo bamwe bafungwa mu byitso we ararokoka, akibuka ko kuri uwo munsi wa mbere bari babujijwe kuva mu rugo, maze yatarabuka agiye ku muhanda, hafi ya komini Brigadier akamufata akamwicaza hasi, ndetse akamufatiraho imbunda amwita inyenzi.

Ati “Namubwiye ko nari ngiye kunywa aka byeri ku muhanda, musaba ko twasangira ku bw’amahirwe aremera, maze kuzipfunduza zombi, mpita nyonyomba ndamucika nditahira.”

Akomeza avuga ko ubwoba bwakomeje, ndetse abantu bakajya barara bazegenguruka inzu ye, yava i Karama ku igare agiye mu mujyi wa Butare, kenshi agatangirwa na bariyeri mu Matyazo yari ‘iteye ubwoba’, yabarizwagaho indangamuntu, hakabaho igihe ahakukubitirwa cyangwa bakamwambura igare.

Muri Jenoside ntazibagirwa uko abana bahawe acide mu gikoma

Ruzindana akomeza avuga ko Jenoside yaje ari rurangiza kandi ko ari umugambi wari warateguwe kera, akavuga ko atazibagirwa uruhare rwa bamwe mu Barundi bari barahungiye i Karama muri jenoside yahakorewe.

Avuga ku wa 21 Mata 1994, ubwo i Karama hari hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 110 bahamaze icyumweru, baturutse muri komini zirindwi zo muri Perefegitura za Butare na Gikongoro, batangiye kwicwa kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi z’igicamunsi, baraswa banatemagurwa.

Ubwo amasasu yashiraga, ngo abishi bahise bacogora, maze abantu bake bari bagifite agatege batangira guhungira i Burundi.

Bukeye bwaho ku wa 22 Mata, abana bari basigaye aho barabakoranyije, babatekera igikoma bashyiramo acide bakibaha bababeshya ko bari kubaramira maze bose barapfa.

Abarimo umwarimukazi witwaga Nibagwire Agnès wari kumwe n’abandi barimu b’Abarundi barimo Nkunzimana Yohani na Sindayigaya Thomas, yavugije ifirimbi ihamagaza abana bose b’Abatutsi bari batatanye aha i Karama, babaha igikoma kiroze, maze bose barapfa.

Ruzindana ababazwa n’uko abo bose bahise bisubirira iwabo i Burundi, batageze imbere y’ubutabera ngo bahanirwe uruhare rwabo muri Jenoside.

Uyu mugabo avuga ko Jenoside yamutwaye abana batanu n’umugore asigarana babiri gusa, ariko yongeye kwiyubaka ashaka undi mugore ndetse barabyarana, agashimira cyane Inkotanyi zashubije u Rwanda ubuzima.

Kuri ubu, i Karama hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri 75.048 y’abahiciwe, bakomokaga muri komini za Huye, Runyinya, Gishamvu, Nyakizu, Mubuga, Rwamiko na Kinyamakara.

Ruzindana w'imyaka 80 yashenguwe no kuba yaragiye muri MUVOMA aziko azaba umutoni ariko Jenoside ikamutwara abe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, na we yifatanyije n'abaturage b'i Karama mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 75.048
Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Jean Bosco Ntagungira, ubwo yunamiraga Abatutsi bishwe muri Jenoside
Abaturage bo mu Murenge wa Karama bahamya ko bakomeje ubudaheranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .