Byamenyeshejwe amadini yose n’amatorero akorera muri uwo murenge kuri uyu wa Gatanu.
Itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’Amadini n’amatorero mu Karere ka Huye ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko baba baretse gufungura mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Rigira riti “Mwiriwe bakozi b’Imana, nyuma y’uko hagaragaye umuntu ucyekwaho Covid-19 muri Tumba. Tubisabwe na Nyakubahwa Meya w’Akarere ka Huye, Amatorero n’Amadini yari yemerewe gufungura bibaye ngombwa ko yaba aretse gufungura kino cyumweru cyose kugeza igihe abaganga bazatangaza andi makuru.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko impamvu hafashwe icyo cyemezo ari uko muri uwo murenge hari abavuzweho kuba barakoze ingendo bagahura n’abanduye Coronavirus, bityo bakaba bategereje kugira ngo ibisubizo by’ibipimo byafashwe bibanze biboneke.
Ati “Ni mu rwego rwo gufasha abaturage bacu kwirinda kuko insengero zihuza abantu benshi kandi bashobora guhita banduzanya. Hari amakuru avuga ko hari abantu bo mu Murenge wacu bakoze ingendo bahura na bamwe mu banduye Coronavirus; dutegereje ibisubizo by’abaganga kugira ngo dufate undi mwanzuro.”
Abajijwe umubare w’abantu bo muri Tumba baketsweho Covid-19, yavuze ko biri gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima ariko mu gihe kiri imbere bizamenyekana.
Migabo yavuze ko mu minsi ishize ubwo bakoraga igenzura mu nsengero 10 ziri mu Murenge wa Tumba, izari zemerewe gukora ari esheshatu ariko kuri ubu bafashe umwanzuro wo kuzibwira ko nazo ziba ziretse.
Yasabye abaturage gukomeza kwirinda no kwitwararika kuko icyorezo cya COVID-19 gihari ntaho cyagiye.
Yabahumurije avuga ko nta gikuba cyacitse ariko abibutsa ko guhashya Coronavirus buri wese akwiye kubigiramo uruhare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!