Huye: Havuzwe ku bugome bw’abagore bafashaga Interahamwe kwica Abatutsi muri Jenoside

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 22 Mata 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuze ko hari abagore benshi mu bo mu cyahoze ari komine Gishamvu bagize uhare muri Jenoside, aho bajyanaga n’abagabo guhiga no kwica Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nyumba baturutse muri komine kigembe,Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Mubuga, na Gishamvu.

Abaganiriye na RBA bavuze ko abagore bo muri iyo mirenge bari bahindutse ku buryo bari bafite umutima w’ubunyamaswa kuko iyo batijandika mu bwicanyi Jenoside itari bugire ubukana muri ako gace.

Umwe ati “Birirwaga bavugiriza induru abavuye mu Bisi baje gushaka uko birwanaho, bavuga ngo nguwo nguwo! Kandi induru y’umugore yari impuruza, ntawe bahaga induru ngo abeho.”

Undi ati “ Ugasanga abana b’abakobwa biyubahaga bagiye kuvuza induru, kuvumbura bagenzi babo aho bihishe, ababyeyi nabo bahinduka nk’inyamaswa. Wagiraga ngo abantu bose bari bahindutse ibikoko. ”

Aba baturage bavuze ko byageze igihe muri aka gace kuri za bariyeri bakahashyira abana b’abakobwa, basaza babo bakajya kwica.

Umwe ati “ Iyo urebye ibintu byabaye icyo gihe, byari indengakamere.”

Hari undi wagize ati “ Aho batorejwe ni mu miryango yabo ariko hagera igihe bajya ahabona,bajya mu nama, kuri za bariyeri , no kwica ,bishe bagenzi babo no kubandarika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko abagore nk’abantu basanzwe bazwiho impuhwe, bibabaje cyane ko muri aka gace no mu cyahoze ari Butare , bagize uruhare mu kwica abatutsi.

Yavuze ko kuri ubu igishyizwe imbere ari ukubanisha abanyarwanda mu mahoro kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Igihari ni uko dushishikariza abatuye muri aka Karere kubana mu mahoro, kubana mu bumwe n’ubwiyunge, buri cyiciro cyose umuntu arimo abagore, abagabo,urubyiruko, buri wese akagira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n’abayipfobya ariko twese tugira uruhare mu kubana neza nk’Abanyarwanda”.

Ku rwibutso ruri kuri Paruwasi ya Nyumba haruhukiye Abatutsi bagera ku 58.999 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .