Huye: Hashyizweho urugendo ngarukacyumweru rwo kwamagana ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Huye, bashyizeho gahunda ko buri wa kabiri bazajya bakora urugendo rugamije kwamagana ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ni urugendo abaturage bazajya bakora buri wa kabiri wa buri cyumweru mbere yo kujya mu nteko rusange ikemurirwamo ibibazo byabo.

Batangiye kubishyira mu bikorwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019 mu tugari dutandukanye tugize Akarere ka Huye. Bakoze urugendo bafite ibyapa byanditseho amagambo atanga ubutumwa buganisha ku kubashishikariza guharanira kugira imibereho myiza.

Mu byapa bari bafite harimo ibyanditsho ngo ‘Isuku ni isoko y’ubuzima’; ‘twirinde kurarana n’amatungo no gucana mu nzu turaramo’; ‘tugire ubwiherero buboneye bwubahishije buri wese’; ‘dukurungire amazu twirinde amavunja’ n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annociata, yabwiye IGIHE ko ari gahunda bafite yo kwigisha abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo batabihariye ubuyobozi gusa.

Ati “Ni igikorwa twateguye mu buryo bw’ubukangurambaga turimo kugira ngo abaturage babanze bakigire icyabo kuko hari igihe usanga ugikorana n’itsinda rimwe gusa abandi ntibamenye niba kinahari.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo baje mu nteko z’abaturage ukamuha icyapa cyanditseho ko arwanya umwanda aho ava akagera kandi asa nabi aravuga ngo ntibizongera kumbaho.”

Kankesha avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo buri wese abigire ibye areke kwibwira ko ari iby’Umukuru w’Umudugudu cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari cyangwa Umurenge.

Yasobanuye ko babyitezeho umusaruro mwiza wo gukemura ibibazo bafite kuko bizihutisha ubukangurambaga.

Ati “Igikorwa cyabaye mu mirenge yose kandi kizajya kiba buri wa kabiri; iyo inteko y’abaturage igiye gutangira harabanza hakaba urugendo rwo kwamagana ibintu bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Iyo abaturage basoje urwo rugendo bahita bajya mu nteko bakaganira bungurana ibitekerezo k’uko bagiye gukemura ibibabangamiye ndetse n’uko bizashyirwa mu bikorwa.

Mu Karere ka Huye hagaragara ibintu bitandukanye bibangamira imibereho myiza y’abaturage. Hari imiryango 193 itagira aho kuba na mba n’ ingo zifite amazu ameze nka nyakatsi zigera ku 1157.

Hari kandi ingo zigera kuri 328 zitagira ubwiherero na mba; abantu 38 barwaye amavunja. Abangavu batewe inda imburagihe bagera kuri 699 naho abana bataye ishuri ni 1 271.

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu rugendo rwamagana ibibangamiye imibereho yabo
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bafite ibyapa biriho ubutumwa bubakangurira kugira imibereho myiza
Ibyapa baba bafite biriho ubutumwa bubakangurira kugira imibereho myiza
Mbere yo kujya mu nteko rusange babanza gukora urugendo rwamagana ibibabangamiye
Mbere yo kujya mu Nteko Rusange babanza gukora urugendo rwo kwamagana ibibangamiye imibereho yabo
Ni urugendo rwitabirwa n'abaturage b'ingeri zitandukanye
Nyuma yo gukora urugendo bicara hamwe bakajya inama y'ukuntu bagiye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, aganira n'abaturage mu Nteko rusange nyuma y'urugendo rwo kwamagana ibibangamira imibereho yabo
Uru rugendo rwitezweho umusaruro mwiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza