00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hashyinguwe imibiri 2073 y’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 1 May 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ngoma, mu murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, hashyinguwe imibiri 2073 irimo isaga 2000 yabonetse, mu Kagari ka Ngoma, aho imwe yari yarubakiweho .

Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe, bavuze ko kuba babashije kubashyingura, byabaruhuye mu mitima.

Gahongayire Corneille, umwe mu babonye imibiri y’abo mu muryango we, yavuze ko kubashyingura mu cyubahiro, bizagabanya agahinda yari amaranye imyaka 30.

Ati “Uyu munsi ndumva naruhutse kuko nabashije gushyingura imibiri y’abanjye tukayishyingura mu cyubahiro. Mbere habayeho gushakisha, twajyaga tuza hano i Ngoma, tugashakisha hariya za Kaminuza hose, ariko ntitubashe kumenya neza amakuru.’’

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yashimye ubutwari by’umwe mu bafundi wagize uruhare mu itangwa ry’amakuru ubwo yangaga ibihembo bamushukishaga, ngo ahishe amakuru y’imibiri ya mbere yabonetse ubwo bubakaga inzu.

Yagize ati “Turashimira umukozi watanze amakuru wari wahawe akazi ko kubaka, akanga kumvira abagome akanga n’amafaranga bari bamuhaye ngo abiceceke, ahubwo akihutira kubimeyesha ubuyobozi bw’umudugudu, bikaba bigaragara ko byatanze umusaruro.’’

Mu kiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kuba mu cyahoze ari Butare harimo abakinangira ntibatange amakuru y’ahajugunywe imibiri, bikomoka ku rwango bigishijwe igihe kirekire na bamwe mu banyapolitiki bo muri aka gace, aho ubugome bw’abakoze Jenoside bwageze no mu baganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Butera Yvan, yasabye Abanyarwanda kugendera mu murongo mwiza u Rwanda rwihaye wo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Ati “Turashima Leta yacu ku cyerekezo iduha cyo kuba umwe, kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda, ndetse no guha Abanyarwanda bose amahirwe angana mu kubaka igihugu cyacu’’.

Yakomeje abasaba abaturage kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kubibutsa ko icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bidasaza.

Mu mibiri 2073 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ngoma, harimo imibiri 2060 yabonetse mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Ngoma V, naho indi mibiri 13 yabonetse mu bice bice bitandukanye by’Umurege wa Ngoma.

Urwibutso rwa Ngoma, rusanzwe ruhukiyemo indi mibiri isaga ibihumbi 52 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 babonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye,mu gice cy’Umurenge wa Ngoma.

Muri uyu murenge kandi hari urundi rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ruruhukiyemo imibiri isaga 500 ndetse n’imva iri mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kabutare iruhukiyemo abanyeshuri 60 bishwe muri Jenoside.

Inshuti n'abavandimwe b'abashyinguye ndetse n'abandi bose batuye i Huye bari bitabiriye uyu muhango
Hashyinguwe imibiri 2073
Bamwe mu bayobozi bakuru barimo n'abasenateri bitabiriye uyu muhango
Abayobozi bakuru barimo n'abaminisitiri bari bitafatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Ngoma kwibuka no gushyingura
Benshi bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .