Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabisabye abaforomo n’ababyaza bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Yabashimiye akazi bakora ko kuvura no kwita ku babyeyi batwite bakabafasha no kubyara neza, abasaba kongera ingufu muri serivise batanga kuko abaturage bagaragaje ko batazishimiye ku kigero cya 15%.
Ati “Isuzuma rya CRC [ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise ku nzego zibegereye] ry’umwaka ushize ryagaragaje ko abaturage bo mu karere ka Huye bishimira serivse z’ubuzima ku kigero cya 85%, intego y’igihugu ni 90%. Birumvikana ko hari intambwe ikwiye guterwa. Mu buzima niyo yaba ari 1% bigira ingaruka mbi.”
Yavuze ko bitareba abaforomo n’ababyaza gusa ahubwo n’ubuyobozi hari ibyo bugomba gukora.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye babwiye IGIHE hari ubwo bajya kwivuza kwa muganga bakakirwa nabi cyangwa ushinzwe kubaha serivise akababwira nabi.
Urugero ni urw’umubyeyi twasanze ku kigo nderabuzima cya Rango mu Murenge wa Tumba, avuga ko amaze igihe aza gupimisha inda kuko atwite ntiyakirwe ndetse n’uwakamwakiriye akamubwira nabi.
Yagize ati “Uyu ni umunsi wa kane nje hano ariko ntabwo bari banyakira, iyo mbajije ushinzwe kutwakira ntansobanurira ikibazo cyabaye ahubwo ambwira nabi. Si njyewe njyenyine kuko ndi kumwe n’abandi.”
Abaforomo n’ababyaza bo kuri CHUB bavuze ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabo bibibutsa inshingano bafite zo kunoza ibyo bakora.
Uwiragiye Sadia ati “Umwuga w’ubuforomo ntabwo ari umwuga usanzwe nk’iyindi kuko ni umuhamagaro, ntabwo wasiga umurwayi ngo ni uko amasaha yo gutaha yageze bisaba ubwitange. Kwizihiza uyu munsi wacu ni umwanya wo kwishimira ibyo dukora ndetse no kongera kwibukiranya inshingano dufite zo gutanga serivise nziza tugakuramo icyuho nk’uko abayobozi babitubwiye.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi kuri CHUB, Dr Ngarambe Christian yavuze ko iyo abaforomo n’ababyaza bakoze neza akazi kabo, umwuga w’ubuvuzi uba wagenze neza.
Ati “By’umwihariko muri CHUB dufite abakozi 560, muri bo 308 ni abaforomo n’ababyaza, bivuze ko umurimo munini ari bo bawukora. Ni ukuvuga ngo umuforomo n’umubyaza ukora akazi ke neza uko agashinzwe, umwuga w’ubuvuzi uba wagenze neza.”
Dr Ngarambe yavuze ko serivise batanga haba ubwo itanzwe nabi bitewe n’impamvu zirimo ubumenyi n’ubushobozi buke ndetse n’ibikoresho bidahagije ariko bazakomeza kubikemura binyuze mu guhugurana no gushaka ibikoresho bigezweho.
Ikindi yijeje bazakomeza gukoraho ni ukongera umubare w’abatanga serivise no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo akazi kihute.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!