Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasuye Akarere ka Huye. Kimwe mu bibazo yagaragarijwe ni icy’inyubako za Leta zishaje zangiza isura y’Umujyi, kandi zikaba zidatanga umusaruro.
Minisitiri Gatete yabwiye Abanyamakuru ko yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ko izo nzu zigomba gufatirwa umwanzuro mu gihe cya vuba.
Ati “Hari n’akandi kazi tugomba gukora kajyanye n’inzu za Leta ahangaha, tugomba kuzifatira umwanzuro w’icyo twazikoresha ariko no kugira ngo binafashe guteza imbere uyu mujyi wa hano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko habaruwe inzu nyinshi zidakoreshwa, igihe kikaba kigeze ngo hafatwe umwanzuro.
Ati “Hari habaruwe inzu zigera ku 106 zo guturwamo n’izindi nzu zitandukanye zo gukoreramo ibikorwa bitandukanye ziri hano mu mujyi. Icyo twemeranyije ni uko Akarere, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, ubuyobozi bwa Kaminuza n’Urugaga rw’Abikorera, twahura noneho tukabireba, tukagena icyakorerwa muri buri gace.”
Akomeza avuga ko biyemeje ko batazarenza mu Ukwakira 2020 bataricara ngo bafate umwanzuro, kandi nibamara kuwufata bazawushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo uhite utangira gushyirwa mu bikorwa.
Mu Mujyi wa Huye hagaragara inzu nyinshi za Leta ziganjemo iza Kaminuza y’u Rwanda ziri ahitwa ku i Taba zidakorerwamo kuko zimwe zikikijwe n’ibihuru. Hari n’izindi ziri mu Mujyi rwagati zidakoreshwa, ku buryo bigaragara ko zibangamye.
Bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kuko zibangamye kandi zibatera ubwoba mu masaha y’ijoro, kuko zishobora kwihishwamo n’amabandi cyangwa abagizi ba nabi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!