Huye: Gitifu ushinjwa gushaka gusambanyiriza umukobwa mu biro yakatiwe gufungwa imyaka irindwi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatobotobo, mu Karere ka Huye, Kanyarubindo Jean Baptiste, yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, gufungwa imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.

Gusoma imyanzuro yafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Umucamanza yabanje gusoma ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’uko Kanyarubindo Jean Baptiste yireguye.

Ubushinjacyaha bwareze Kanyarubindo ko tariki ya 22 Gashyantare 2019 yaguwe gitumo mu masaha y’umugoroba ahagana saa mbiri ashaka gusambanyiriza umukobwa mu biro.

Yari akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa ishingiye ku gitsina umukobwa wo mu Kagari ayoboye nyuma y’uko amusabye ibyangombwa akamusiragiza kugeza igihe amubwiriye ko yamusanga mu biro bye nijoro.

Uwo mukobwa akimara kubona ko akomeje gusiragizwa kandi uwo muyobozi ari kumusaba kujya mu biro anamubwira n’amagambo yerekeza ku kumutereta, yagize amakenga yitabaza RIB.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwaratabaye rusanga ashaka kumusambanya hari ibimenyetso bibigaragaza rumuta muri yombi.

Ibyo bimenyetso birimo kuba yarasanzwe yambaye agakingirizo, kuba umukobwa yari yamaze kumwambura ikariso no kuba mu kabati ke ko mu biro harasanzwemo udukingirizo.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Kanyarubindo yemereye ubugenzacyaha ko yashakaga kuryamana n’uwo mukobwa kandi bari babanje kubyumvikanaho.

Mu kwisobanura, Kanyarubindo yahakaniye urukiko ibyo aregwa byose avuga ko ari akagambane yakorewe bityo akwiye kugirwa umwere.

Umwunganira mu mategeko na we yavuze ko ibyo Kanyarubindo aregwa ari ibihimbano kuko ibyangombwa uwo mukobwa yashakaga byo kujya muri Uganda bitabaho kuko kwinjira muri icyo gihugu uri Umunyarwanda bisaba indangamuntu gusa.

Icyo ngo ni ikigaragaza ko ari umugambi wacuzwe wo gushaka kumuhimbira ibyaha.

Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku byavuzwe n’impande zombi rusanga Kanyarubindo Jean Baptiste ahamwa n’icyaha aregwa bityo rumukatiye gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa yasonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 50 Frw.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza