Amakuru avuga ko uyu mugabo bamusanze mu muhanda yapfuye, bigakekwa ko yishwe hakoreshejwe inkoni, dore ko abamubonye bamusanganye imibyimba y’inkoni ku mubiri we.
Umwe mu bamubonye yagize ati “Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye, nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, kuko nta makuru twamenye. Gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, nawe yemeje iby’urupfu rw’uyu mugabo, gusa avuga ko bataramenya icyamwishe.
Ati “Nibyo ni umurambo w’umuntu, birumvikana iyo ikibazo nka kiriya kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mugabo yakomokaga ahitwa i Sahera mu Kagari k’Icyeru, kamwe mu tugize Umurenge wa Mukura; akaba yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, bikanavugwa ko ari byo ashobora kuba yazize.
Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!