Huye: Barasaba ko hongerwa ingufu mu dusantere no ku masoko mu kwirinda COVID-19

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Mata 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Huye bashima ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, bagasaba ko ubuyobozi bwashyira ingufu mu kugabanya ubucucike mu masoko no mu dusantere dutandukanye.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, COVID-19 igaragaye mu Rwanda hafashwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo zirimo gufunga insengero, amashuri n’amasoko n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Inzu z’ubucuruzi zarafunzwe usibye ahacuruzizwa ibiribwa n’imiti, abaturage basabwe kuguma mu rugo, kugira isuku, kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza n’ibindi.

Gusa mu masoko amwe n’amwe yo mu Karere ka Huye abacuruza n’abaguzi baba begeranye ku buryo bashobora kwanduzanya, ibituma bamwe bagira impungenge bagasaba ko byitabwaho. Ibyo bikunze kugaragara mu isoko rya Gishamvu, irya Rango n’irya Rugogwe.

Umwe mu baturage yagize ati “Mu isoko rya Rango iyo ryaremye ku wa Kane cyangwa ku Cyumweru abantu baba ari benshi babyigana bitsiritanaho nk’ibisanzwe. Icyifuzo ni uko abayobozi babyitaho bagafasha abantu kurama isoko bategeranye.”

Ubusanzwe iyo isoko ryaremye mu Karere ka Huye usanga ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagerageza gufasha abantu kwinjira ariko iyo bagezemo imbere baba begeranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri iki gihe bari gushyira ingufu ku masoko no mu dusantere duhurimo abantu benshi kugira ngo hatagira abantu begerana.

Ati “Ubu twafashe ingamba zo kugira ngo niba isoko rigiye kurema abayobozi bajye bafata umwanya bacire abaturage imirongo bagomba guhagararamo n’aho agomba gucururiza. Ariko icy’ibanze muri byo ni uko mbere y’uko isoko rirema abayobozi bahagera mbere kugira ngo bashyire abaturage ku murongo babafashe kubahiriza amabwiriza arimo no gukaraba intoki.”

Yasobanuye ko ku masoko atandukanye agaragara mu Karere ka Huye nka Gishamvu, Rugogwe, Rango n’ahandi bari kugenda bayagurira mu bibuga n’ahari hasanzwe hacurizwa ibindi bitari ibiribwa.

Sebutege yavuze ko mu dusantere dutandukanye hari ahagaragara urubyiruko n’abandi baza kuhatemberera ntacyo bahakora ariko nabyo byafatiwe ingamba aho abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye bakora igenzura rihoraho.

Yasabye ababyeyi gutanga umusanzu wabo mu gutoza abana kuguma mu rugo no kubasobanurira ibyiza byabyo.

Yasabye abaturage gukomeza kwitwararika kuko ari byo bizatuma icyorezo cya COVID-19 gihashywa vuba ubuzima bugakomeza uko byari bisanzwe mbere.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 104 barwaye COVID, muri bo bane barasezerewe nyuma yo gukira.

Amasoko yaguriwe hanze ariko ubona bamwe mu bayarema batita ku guhana intera
Hakwiye kongerwa ingufu mu masoko amwe n'amwe kuko abayarema baba begeranye
Inzego z'umutekano zifasha abayobozi kwinjiza abaturage mu isoko batabyigana kandi bakubahiriza isuku bakaraba intoki
Isoko rya Rango ryaguriwe mu kibuga cy'umupira hagamijwe kurinda ko abantu begerana
Mbere yo kwinjira mu isoko bashyirwa ku murongo kugira ngo hinjire umwe umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .