Huye: Bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’imbwa zo mu gasozi zibarira amatungo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye bavuga ko hari imbwa nyinshi zirirwa zizerera ku gasozi batazi aho zaturutse, zikaba zibarira amatungo magufi ndetse batewe ubwoba ko na bo zishobora kubarya.

Ahavugwa izo mbwa zihangayikishije abaturage ni mu Kagari Gatobotobo aho ugera unyuze ahitwa mu Rwabuye, ukazamuka umuhanda werekeza ahitwa muri Office, ugana ahazubakwa ibiro bishya by’Akarere ka Huye.

Umwe mu bahatuye yavuze ko izo mbwa zigaragara zishoreranye kandi zitari kumwe na ba nyirazo.

Yagize ati “Ni imbwa usanga ari nka 40 zishoreranye; hari n’ihene zaririye hepfo hariya [atunga urutoki]; iyo zabonye itungo ziraza zikegera urugo kugeza igihe ziriririye.”

Undi muturage yagize ati “Ziduteye ubwoba cyane kuko njyewe zandiriye urukwavu. Ntabwo tuzi iyo zavuye ariko hari abantu b’abakire baba bafite imbwa bakazirekura cyangwa zamara kubwagura bakazijugunya hirya no hino.”

Abo baturage bavuga ko mu masaha y’umugoroba izo mbwa ziba zizerera mu ngo ku buryo bibateye impungenge ko zishobora kubarira abana. Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi gushaka umuti urambye kuri icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko batari bazi icyo kibazo ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye kugikurikirana.

Ati “Iyo hagaragaye imbwa zo ku gasozi n’ubundi dukorana n’inzego za Polisi hanyuma imbwa zigategwa; icyo turi buze gukora ni isesengura dufatanyije na bo hanyuma turebe icyo dukora.”

Sebutege yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo kibangamiye imibereho yabo kugira ngo gihite gikemurwa.

Umurenge wa Mbazi ni umwe muri 14 igize Akarere ka Huye; uri hafi y’Umujyi wa Butare ndetse urimo kugenda uturwa cyane ari nako ugezwamo ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .