Huye: Babiri mu bakekwaho kwica umuntu bafashwe, inka ze zifatirwa i Nyaruguru

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Kamena 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Babiri mu bagizi ba nabi bakekwaho kwica umugabo wari uragiye inka ze mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye batawe muri yombi naho izo nka uko ari esheshatu zifatirwa mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi bishe umugabo wo mu Murenge Gishamvu mu Karere ka Huye bamutsinda mu kabande kari mu gishanga cy’Akagera aho yari aragiye inka ze.

Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko witwa Ndabunguye Vincent yamenyekanye saa sita z’ijoro ubwo umugore we yatabazaga ubuyobozi ko yagiye kuragira inka aramutegereza aramubura.

Abatabaye basanze yamaze kwicwa ndetse n’inka esheshatu yari aragiye ziburirwa irengero.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakomeje ubufatanye mu gushakisha abamwishe no kumenya irengero ry’izo nka; mu ijoro ryakeye ni bwo zafatiwe mu Murenge wa Mata ariko abari bazishoreye barirukanka bacika abanyerondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko abari bashoreye izo nka bahuye n’abanyerondo mu ijoro ryakeye mu Kagari ka Ramba barazibatesha bariruka.

Ati “Twazifashe, ni irondo ry’abaturage ryazifatiye ahitwa mu i Ramba mu Murenge wa Mata mu Mudugudu wa Cyafurwe ariko abari baziyoboye birukanse. Twazifashe nka saa cyenda z’ijoro. Ubu ni ukuzisubiza ba nyirazo, twamenyesheje Akarere ka Huye kugira ngo baze bazifate.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwahise buhanahana amakuru n’Umurenge wa Maraba mu Karere ka Huye ko abo birukanse ari ho berekeje, barabatangatanga bafatamo babiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Hakuzimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko abo babiri bafashwe bamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakorweho iperereza.

Ati “Mu Murenge wa Mata bamaze kuduha amakuru twahise dutangatanga maze ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo dufata abagabo babiri bakekwa barimo umwe wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru n’undi wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.”

Abo bagabo bombi bafatiwe mu Kagari ka Buremera; kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Inka zibwe uko ari esheshatu zafatiwe mu Kagari ka Ramba mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .