Mu Mujyi wa Huye mu Mirenge ya Ngoma, Tumba na Mbazi hagaragara insinga z’amashanyarazi zatabwe mu butaka mu myaka yo hambere kuko ari bwo buryo bwakundaga gukoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino.
Ni kenshi abaturage bagaragaje ko izo nsinga zibangamye basaba ko zakurwa mu butaka zikanyuzwa mu kirere.
Muhire Gilbert ati “Izo nsinga ziri mu butaka zituma tubura umuriro buri kanya. Hari n’ikibazo cy’inzu zakunze gufatwa n’inkongi y’umuriro biturutse kuri izi nsinga ziri mu butaka. Icyifuzo ni uko bazikuramo zikanyuzwa hejuru ku mapoto.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko insinga z’amashanyazi zitabye mu butaka ziteza ibibazo kandi zitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi bityo zigiye gukurwamo.
Yavuze ko ari ikibazo gishingiye ku mateka y’Umujyi wa Huye n’uko ibikorwaremezo byakorwaga ariko kuri ubu iyo bagiye kubaka ibindi nk’imihanda n’imiyoboro y’amazi ndetse no gutunganya aho gutura, izo nshinga zivanwa mu butaka zikanyuzwa hejuru ku mapoto.
Ati “Mu by’ukuri ari inyigo yarakozwe ndetse n’ibikenewe biragaragazwa, ubu ku rwego rwa REG hari gushakwa ubushobozi n’ibikoresho, ngira ngo gahunda yo irahari yo kuzavugurura imiyoboro, bisaba ingengo y’imari iremereye ariko bizagenda bikorwa kandi hari icyizere ko bitangira gushyirwa mu bikorwa kuko batubwiraga ko ibikoresho byatangiye kugera kuri iki kigo.”
Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyepfo, Mushinzimana Yohani Wakapistra, avuga ko bamaze gusimbuza umuyoboro w’insinga z’amashanyarazi ureshya na kilometero imwe mu Murenge wa Tumba ahitwa mu Kigaramara aho umuriro w’amashanyarazi wakundaga kubura.
Hamaze gusimbuzwa n’izo mu Mudugudu w’Agasengasenge mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba metero 400 hakaba hasigaye metero 150 zizakorwa vuba aha kuko amapoto yamaze gushingwa.
Hamaze gukorwa kandi mu Murenge wa Mbazi ahitwa mu Rwabuye, metero zigera kuri 650.
Ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zitabye mu butaka kigaragara no mu yindi mujyi yatangiye guturwa kera nka Muhanga na Nyanza.
Mushinzimana avuga ko bizakomeza kugenda bikorwa buhoro buhoro kugeza igihe ikibazo kizakemukira.
Kugeza ubu mu Karere ka Huye gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage bigeze ku ijanisha rya 64.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!