00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Akurikiranyweho kwica umubyeyi w’uwo bagiranye amakimbirane

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 10:12
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore witwa Nibakure Marguerite w’imyaka 56 y’amavuko nyuma y’uko akimbiranye n’umuhungu we.

Byabaye ahagana saa Tatu z’Ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Gaseke mu Kagari ka Rango A aho bose basanzwe batuye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko abagabo babiri barimo umugungu wa Nibakure bagiranye amakimbirane bari mu kabari bapfa telefone, noneho biba ngombwa ko nyir’akabari abasaba gusohoka bakajya gukemurira ibibazo byabo hanze.

Bakimara gusohoka barwaniye hanze noneho Nibakure ajya kubakiza, umugabo warwanaga n’umuhungu we [umuhungu wa Nibakure] amuhirika hasi bimuviramo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nibakure yamaze gufatwa kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Yavuze ko umurambo wa Nibakure wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.

Ati “Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yamaze gufatwa ari gukurikiranywa. Umurambo wa Nibakure wajyanywe kuri CHUB gukorerwa isuzuma.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage ko igihe bafitanye ibibazo bakwiye kwirinda kwihanira ahubwo bagasaba ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye hari abafitanye amakimbirane ashobora kuvamo ibyaha.

Yabibukije ko hari amategeko ahana ibyaha bityo bakwiye kubyirinda ahubwo bakayoboka ibikorwa bibateza imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .