Byagarutsweho ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 33 Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi muri CHUB, hagarukwa ku mutima w’urukundo ukwiye kwerekwa abarwayi, kubera intege nke z’ubuzima baba bafite.
Perezida w’Agaseke k’Urukundo, gahuje abakozi basaga 380 bo muri ibi bitaro, Rangira Innocent, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yatangiye mu 2014, nyuma yo kubona ko hari abarwayi benshi bagirira akaga mu bitaro bamwe banavuye kure cyane.
Batangiye bishakamo igihumbi cyangwa 2000 Frw ari nk’abantu 10, nyuma baza kubigira ibintu bihoraho aho abakozi benshi babyitabiriye, buri wese atanga uko ashoboye buri kwezi.
Ati “Ubu buri kwezi buri wese ubishaka atanga uko ashoboye, mu kwezi tugakusanya asaga ibihumbi 600 Frw, agakoreshwa mu bikorwa byo gufasha abarwayi batishoboye bagana ibitaro bya CHUB. Uyu munsi hamaze gufashwa abarwayi basaga ibihumbi bine.”
Bamwe mu barwayi bagiye bafashwa na gahunda y’Agaseke k’Urukundo, bavuga ko bagiye bagobokwa mu bihe bya ngombwa, bagashima umutima mwiza w’abatangije iyi gahunda.
Mukamana Béatha, ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, umaze imyaka itatu arwaje umwana we w’umuhungu muri CHUB, ufite ikibazo cy’imitsi aho ujyana amaraso ku bwonko wagize ikibazo.
Yavuze ko nyuma yo kumujyana mu Buhinde akagaruka, yakomeje kugorwa n’ubuzima ariko akagenda afashwa n’abantu batandukanye harimo Agaseke k’Urukundo kamufashije muri bimwe byabaga bimugoye.
Ati “Hari ibyo njya nkenera kugura hanze y’ivuriro bakamfasha cyane, Imana ibampere umugisha.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro bya CHUB, Dr. Ngaramba Christian, na we yashimangiye impamvu y’Agaseke k’Urukundo, agira ati “Benshi mu baza kwivuriza aha, baba baturutse kure, bahagera ubushobozi bwaratangiye kuba buke kuko baba babanje kuvurizwa ku bigo nderabuzima cyangwa ibitaro by’uturere.”
Yakomeje avuga ko mu byo bagerageza gufasha abaharwariye harimo kugurira abana amata igihe bavutse ababyeyi babo bakabura amashereka, ibikoresho by’isuku, ndetse n’imiti yihutirwa itari mu bitaro ku badafite ubushobozi bwo kuyigurira, hakaba no guha itike abamaze igihe bivuza ariko babuze amatike abasubiza iwabo.
Ibitaro bya CHUB, biha serivisi abaturage basaga miliyoni enye bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo baturuka mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima bitandukanye, ibituma bagira abantu baturutse imihanda yose baba kure y’imiryango yabo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!