Huye: Abatwara abagenzi mu modoka baratungwa agatoki ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Kanama 2020 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitwara abagenzi mu modoka ndetse n’abakora ako kazi ku giti cyabo mu Karere ka Huye, batunzwe agatoki ko batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ku buryo byaba intandaro yo kugikwirakwiza mu baturage.

Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, ku wa 19 Kanama 2020, ubwo yari mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye n’abagize inzego zitandukanye muri aka Karere.

CSP Kanyamihigo yavuze ko ibigo bitwara abagenzi bitita ku kubarinda no gufata imyirondoro yabo kugira ngo niharamuka hagaragaye uwanduye byorohe kumukurikirana.

Ati "Ibi bigo bitwara abagenzi mu modoka biracyagaragaza ibibazo, nk’ubu iyo ugiye kugenzura ngo ube wareba umuntu, usanga ari ikibazo kuko bafite ubunebwe bwo kwandika abantu batwaye.”

Kugeza ubu imodoka zitwara abagenzi ziva mu duce dutandukanye two mu Karere ka Huye zerekeza muri Gare ya Huye, nta buryo zashyizeho bwo kwirinda Coronavirus kuko umugenzi winjiye mu modoka atabanza gukaraba intoki ndetse bakaba bakishyura bahererekanya amafaranga mu ntoki.

Bamwe mu bagenzi bazitega baherutse kubwira IGIHE ko n’ubwo baba bambaye udupfukamunwa baterwa impungenge n’uko izo modoka zishobora kubakwirakwizamo icyorezo cya COVID-19 kubera bimwe batubahiriza.

Umwe muri aba bagenzi yagize ati “Mu modoka batwereka imyanya tugomba kwicaramo n’iyo tutagomba kwicaramo ariko iyo winjiye wa muti usukura intoki ntawo baguha, Urinjira ukicara wagera iyo ujya ukavamo. Ibiceri n’inoti byose tubiherekanya mu ntoki ndetse n’iyo abuze ayo akugarurira aragenda akajya kuvunjisha akagaruka akakugarurira.’’

Uretse abakora ingendo zo mu Karere ka Huye hari n’impungenge z’uko n’abajya mu zindi ntara badafashwa n’ibi bigo bitwara abagenzi kwirinda Covid-19. Aho usanga abagiriyemo mu nzira badahabwa umuti usukura intoki.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hakomeje ubukanguramba bwo gusaba abantu kwirinda icyorezo cya Covd-19, kuko muri aka Karere hamaze kugaragara abantu benshi bacyanduye.

Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 mu Karere ka Huye ugera kuri 11 barimo na batatu banduye ku wa 22 Kanama nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyepfo, CSP, Kanyamihigo Innocent, yatunze agatoki ibigo bitwara abagenzi mu modoka avuga ko bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko hagiye kurushaho gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde Covid-19
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Huye zahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bihari bijyanye no kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .