00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abarokotse basabye ko Ndereyehe ushinjwa Jenoside muri ISAR afatwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 May 2022 saa 03:10
Yasuwe :

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi mu byerekeye Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAR) basabye ko uwari umuyobozi wacyo, Charles Ntahontuye Ndereyehe, yafatwa akaryozwa ubwicanyi yakoze mu 1994.

Babisabye ubwo muri icyo kigo ubu cyahinduriwe izina kikitwa Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Charles Ntahontuye Ndereyehe yari umuyobozi wa ISAR, akaba ashinjwa kuyobora ubwicanyi.

Mukacyaka Esperence warokokeye Jenoside mu nkengero za ISAR, yavuze ko benshi mu bo mu muryango we biciwe muri icyo kigo.

Ati “Muri iki kigo hiciwe abantu benshi bo mu muryango wanjye barimo abo kwa masenge no kwa ba datawacu ndetse n’abo mu muryango nashatsemo. Hari bamwe twabashije kubona turabashyingura ariko hari n’abandi benshi tutarabona.”

Yakomeje avuga ko abagize umuryango we biciwe muri ISAR mu bwicanyi bwari buyobowe n’uwari umuyobozi w’icyo kigo, Ntahontuye Ndereyehe Charles.

Ati “Nk’uriya mugabo wari uyoboye ikigo cya ISAR, Ndereyehe, nifuza kumubona n’amaso yanjye kuko yanyicaje hepfo aha ku ivuriro ashaka kunyica ku bw’amahirwe ndarokoka. Ni we wakoreshaga inama abicanyi abaha amabwiriza. Ubwo rero numva abantu nka we bakoraga muri iki kigo babazana kuburanira hano aho bakoreye ubwicanyi.”

Ndereyehe avugwaho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarahamagariye Interahamwe kuza mu kigo cya ISAR yayoboraga , bakica abakozi bacyo babarirwa mu 100 hamwe n’abo mu miryango yabo bari bahahungiye.

Akomoka mu yahoze ari Komini Cyabingo muri Perefegitura ya Ruhengeri. Yaburanishijwe n’urukiko Gacaca mu 2008 adahari rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.

Mu 2010 u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi mu gihe byavugwaga ko yidegembya mu Buholandi.

Ni umwe mu bashinze ishyaka CDR rishinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yarafashwe nyuma yaho ararekurwa

Muri Nzeri 2020 Ndereyehe yatawe muri yombi na Polisi y’u Buholandi nyuma y’amasaha make yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu kubera ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa Ndereyehe n’uruhande rumwunganira bari barajuririye umwanzuro w’urukiko wo kumwambura ubwenegihugu bw’u Buholandi. Umwunganizi we yahise ajya kwerekana ko bari bajuririye, hanzurwa ko arekurwa mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri ubwo bujurire.

Inyandiko y’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo mu 2018 yasabaga u Buholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside, yaburanishwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Iyo nyandiko ivuga ko mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida Habyarimana Juvenal. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri muri RAB
Abarokotse Jenoside basabye ko Ndereyehe ushinjwa kuyobora ubwicanyi muri ISAR afatwa
Muri RAB hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri irenga 180

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .