Huye: Abantu bane bakekwaho kwica Ndabunguye no kwiba inka ze batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwica Ndabunguye Vincent wo mu Karere ka Huye, bakaniba inka ze.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena nibwo amakuru y’urupfu rwa Ndabunguye Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, yamenyekanye, ubwo umugore we yatabazaga ubuyobozi ko yagiye kuragira inka akamutegereza agaheba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishamvu yari atuyemo, bwavuze ko bwasanze yariciwe mu kabande k’Akagera, ndetse inka esheshatu yari aragiye zigatwarwa n’abagizi ba nabi bamwishe.

Kuri uyu wa 30 Kamena, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Ndabunguye Vincent.

Rwagize ruti “RIB yafunze Nsekambabaye Damascène, Minani Innocent, Kubana Faustin na Nyabyenda Emmanuel bose bakekwa kwica Ndabunguye Vincent wo mu Karere ka Huye nyuma yo kumwica bakiba inka ze, umurambo we bakawuta mu ishyamba aho yari aziragiye.”

RIB yakomeje ivuga ko “Ubu abakekwa bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Inka esheshatu zari ziragiwe na Ndabunguye Vincent, zafatiwe mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .