Amakuru avuga ko umukecuru w’imyaka 95 witwaga Nakabonye Venantie yagaragaye yapfuye, bigakekwa ko yaba yanizwe n’umuhungu we witwa Shumbusho Viateur w’imyaka 48 ndetse n’umushumba wabaga mu rugo rwe witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28.
Uyu Nyakwigendera wabanaga mu rugo n’umuhungu we, urupfu rwe rukimenyekana abaturanyi babanje kugira ngo ni urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi; gusa inzego z’ibanze zigeze iwe zisanga nyakwigendera yanizwe, afite inzitiramibu mu ijosi kandi ngo bigaragara ko itandukanye n’iyo yararagamo, ndetse umurambo we ufite ibikomere ku irugu.
Ababibonye bavuze ko ngo byagaragaraga ko abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo munsi y’igitanda, ngo babe basibanganya ibimenyetso, ariko ntibihite bibakundira.
Muri uru rugo, habagamo abantu benshi, kuko ubusanzwe uyu Nyakwigendera yabanaga n’abakazana be babiri, umuhungu we, abuzukuru umunani ndetse n’umushumba, kandi bikavugwa ko nta makimbirane yari azwi yavugwaga mu muryango we.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemereye IGIHE iby’uru rupfu, avuga ko bitaremezwa neza niba ari bo babikoze, kuko iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Mu cyumweru gishize hari amakuru yamenyekanye y’umukecuru wasanzwe mu rugo yapfuye. Ntabwo haremezwa ko yishwe n’umuhungu we ariko ari muri bamwe bafashwe mu bakekwa.’’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!