00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abantu 24 bafashwe bakekwaho ubujura bw’inka no gutobora inzu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 April 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye hagaragaye ikibazo cy’abajura bitwikira ijoro bagatobora inzu bakiba, hakozwe umukwabu hafatwa abagera kuri 24.

Abo bajura baherutse gutobora inzu mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba biba ibyo basanzemo bitandukanye.

Umwe mu batabarije abaturage abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko ubujura bubarembeje kandi bumaze igihe.

Yagize ati “Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Mpare, ubujura bw’amatungo yiganjemo inka n’andi magufi burembeje abaturage, baratabaza ubuyobozi. Nk’iri joro bibye ahantu hane muri aka kagari.”

Akarere ka Huye na Polisi y’Igihugu bahise bizeza ko biri gukurikiranwa kandi igisubizo kiza kuboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko abantu 24 bakekwaho ubwo bujura n’ubundi bukozi bw’ibibi bamaze gufatwa.

Ati “Twakoze umukwabu dufata abakekwaho ubujura n’ubundi bukozi bw’ibibi 24 bose bashyikirijwe inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kandi dukomeje gushakisha abandi.”

Yakomeje avuga ko abo bajura bari bibye inka ebyiri ariko imwe yamaze kuboneka kandi hagishakishwa n’ibindi bintu bibye mu ngo z’abaturage.

Yavuze ko bafashe ingamba zo gukaza irondo, asaba abaturage kuryitabira cyangwa bagatanga insimburarondo no gutanga amakuru y’abakekwaho ubujura kandi bakagira umuco wo gutabarana.

Mu Karere ka Huye hamaze igihe havugwa ubujura bw’abatobora inzu n’abatangirira abantu mu nzira bakamabura ku manywa na nijoro ariko abaturage bakinubira ko iyo hagize abafatirwa mu cyuho bagashyikirizwa ubuyobozi, batungurwa no kubona bahise barekurwa bakidegembya ndetse hakaba n’ubwo bajya kwihorera ku babatanzeho amakuru bakabagirira nabi.

Abajura batoboye inzu mu Kagari ka Mpare mu ijoro ryo ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .