00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abana 186 bakuwe mu buzererezi basubizwa mu ishuri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Huye ni hamwe mu hakunze kuvugwa ikibazo cy’abana bato birirwa bazerera mu muhanda basabiriza, bwamara kwira bakajya kurara munsi y’amateme no mu nzu zishaje.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwahagurukiye kugira ngo abo bana basubizwe mu miryango, harebwe icyatumye bajya mu muhanda gishakirwe igisubizo.

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, avuga ko hari abana 186 bamaze gukurwa mu muhanda basubizwa mu miryango yabo.

Ati “Mu mwaka ushize wa 2020 twakuye mu muhanda abana 137 tubasubiza mu ishuri. Uyu mwaka wa 2021 kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwa Munani twavanye mu buzererezi abana 49.”

Kankesha avuga ko mu bo bakura mu buzererezi hari ababugarukamo kuko mu 137 bakuwemo umwaka ushize, abagera ku 18 bagarutsemo; naho muri 49 bakuwemo uyu mwaka hagarutse 12.

Akomeza avuga ko kuri ubu bafite aabfatanyabikorwa bagera kuri bane bari gufasha akarere gukura abo bana mu buzererezi ku buryo nta n’umwe bifuza ko asigaramo.

Ati “Urutonde rw’abo bana bose turarufite, baba ari abakobwa n’abahungu kuko nk’ubu dufite abakobwa icyenda n’abahungu 40 duherutse gukura mu buzererezi.”

Yasobanuye ko iyo bamaze gufata abo bana bakabageza mu miryango yabo basanga baragiye mu muhanda bahunze ibibazo birimo amakimbirane aba hagati y’ababyeyi babo cyangwa ugasanga umwana yahunze undi mugore se yazanye kuko nyina atakiriho.

Ikindi ni urukundo ruke rugaragara kuri bamwe mu babyeyi aho batita ku mwana wabo ahubwo bakitwaza ko bakennye bagahugira mu guca inshuro. Hari kandi imiryango ikennye itabonera abana ibibatunga bigatuma bayihunga bakajya gusabiriza.

Ikindi kibazo ni imiryango ibana itarasezeranye bigatuma nta cyizere umugore n’umugabo bagirana, abana babo bakabarera nabi batabitayeho.

Kankesha yagarutse no ku businzi bugaragara kuri bamwe mu babyeyi butuma bahora mu makimbirane, abana babo bakabahunga. Abandi ni abavukiye mu muhanda ugasanga nta muntu ubitaho bafite, imfubyi zibura uko zibaho zikajya gusabiriza ku muhanda.

Yavuze kandi ko kuba ibigo byakiraga abana b’inzererezi byarafunzwe hari abana babibagamo basubiye mu buzererezi bitewe n’uko bageze mu miryango yabo ntibagirirwe icyizere ko bahindutse, bagahora babakingiranye.

Ati “Gutakarizwa icyizere kw’abo bana, iyo tumusubije mu muryango ugasanga utuntu baraturundarunda bakabika bakamuhisha, agasigara acungishwa ijisho ngo atiba. Yabona bamufata gutyo akongera akabahunga akagaruka mu muhanda.”

Kuri ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco cyatangije ubukangurambaga mu turere twose tw’igihugu hagamijwe guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

Ni igikorwa bari gukora ku bufatanye n’izindi nzego aho bafatanya no kwigisha ababyeyi kwita ku bana babo babarinda kujya kuzerera.

Akarere ka Huye kari muri gahunda yo guca ubuzererezi mu bana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .